Kigali: Kuri Noheli hateguwe ibitaramo bisusurutsa abana kuva kumyaka 2 kuzamura

Abahanga bavuga ko umwana ukina akura neza, atekereza vuba,akitinyuka , ntabe umunebwe ndetse akumva yishimiye ubuzima ndetse akanakura neza mu bwenge no mu gihagararo.
Kuri Noheli Spiderman Game Center yateguye igitaramo kigeneye abana kuva kumyaka 2 kuzamuka kikazabera i Masaka hafi y’uvuriro ku kicaro cyabo  gishya.

Jovia Nkurunziza

Nyuma yo gusanga gusanga mu gihe cy’iminsi mikuru hategurwa ibitaramo by’abantu bakuze gusa abana bakibagirwa umunyarwandakazi Jovia Nkurunziza yashatse igisubizo maze abinyujije muri Spiderman Game Center ategura igitaramo kigenewe abana.Iki gitaramo nanone cyizitabirwa na Arthur na Anita Pendo abana bazidagadurira mu bikinisho bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Celebzmagazine.com  Jovia yatangaje ko kwimurira  Spideman Game
 Center i Msaka ari uko ariho heza kandi hitaruye ndetse habereye gutaramira abana.

Anita Pendo na Arthur

Ati “Nanjye ndi umubyeyi najyaga mbura ahantu hisanzuye ho kujyana abana banjye, ikindi nagiye mbona ababyeyi badaha agaciro ibijyanye n’imikino y’abana .Nahisemo gushaka uburyo natangiza iyi serivi nkayishyira ahantu hazwi kandi hubatse neza kugira ngo no mu gihe imvura igwa itabuza abana gukina kandi bisanzuye.”Uretse gutaramirwa na Arthur na Anita n’ibikinisho bitandukanye abana bazagaragaza impano zabo bazanahabwa ibihembo.

 

Mu mpera za buri mwaka bategura umunsi wo gusangira noheli n’abana wiswe (Christmas Kids Festival) bakidagadura ndetse bagahabwa n’impano .

Aha baganiraga n’abanyamakuru b’imyidagaduro

Ikindi ni uko Spiderman Game Center ariho honyine wasanga ibikinisho byiza,bigezweho,serivisi nziza kandi ku giciro kibereye buri wese.

Ibi ni bimwe mu byo abana bazataramiramo




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *