Kigali-Kanombe: Umwana wari ukingiranywe mu nzu yahiriye muri matela arapfa

Umwana ufite ubumuga w’imyaka 6 yasizwe afungiranywe mu nzu n’ababyeyi, ifatwa n’ikongi y’umuriro ahira muri matela arapfa.

Dore matela yararyamyeho uko yahindutse.

Ibi byabaye kuri uy wa gatanu tariki ya 01 Gashyantare 2019, mu murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro, Akagari ka Busanza umudugudu wa Gashushye.

Tuyizere Caline wahitanywe n’iyi mpanuka yatewe n’amashanyarazi, ni mwene Nzacahinyeretse Onesphore na Nzamugurinka Angelique, bivugwa ko nyina yari yagiye kuvoma naho se yagiye gushaka imibereho.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi yabwiye Umuseke ko uyu mwana w’umukobwa yarafite ubumuga bwo kutagenda kuko yagenderaga mu kagare.

Inzu uyu muryango wakodeshaga ni iya Mukankubana Drocella ari naho habereye iyi mpanuka yahitanye Tuyizere Caline.

Polisi n’abaturanyi batabaye basanze umwana yahiriye muri matela arapfa kuko hari hakinze ndetse n’iwabo badahari.

Iyi ni inzu yahiriyemo umwana.

Akagare Tuyizere Caline yagenderagamo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *