Kigali: Iserukamuco ry’ubumuntu rimenyerewe mu kwitabirwa na benshi ryagarutse(AMAFOTO)

Iserukiramuco ry’ubugeni rimaze kumenyerwa mu Rwanda mu mpera y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryitiriwe “Ubumuntu arts festival” rigiye kongera guhuriza abaturutse imihanda yose y’isi i Kigali ni kunshuro yaryo ya kane aho ryimakaza umuco w’ubumuntu  mu bantu binyuze mu bugeni .

Nkuko twabitangarijwe n’abategura iyi festival y’uyu mwaka ho ifite udushya twinshi aho ibihugu bizaryitabira birenga 14 byo kumigabane yose y’isi.

Iri serukiramuco ry’ubugeni rifasha abaryitabira kugira umuco w’ubumuntu binyuze mu bugeni, ikinamico bigiye bitandukanye,imivugo,imbyino  bibereye ijisho bifasha no kuruhura mu bitekerezo bifasha abaryitabira kugubwa neza no gutekereza ahazaza habo nk’ikiremwa muntu muri rusange

Ubumuntu arts festival  riba mu gihe u Rwanda ruba rusoza iminsi ijana yo kwibuka aho usanga abantu basubiza ubwenge inyuma bakibuka aho bavuye naho bagana bikabatera kurwanya bivuye inyuma icyabangamira cyose uburenganzira bwa muntu.

Iserukiramuco ry’ubugeni ritegurwa  n’Itorero Mashirika rikaba riri no mu bahanzi bazerekana imikino mu iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, rizafatanya n’amatsinda ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bazaturuka mu bihugu 18 birimo n’u Rwanda.rizamara iminsi itatu, rizatangizwa tariki 13 kugeza tariki ya 15 Nyakanga 2018.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *