Kigali-Ibiciro by’imva n’isanduku mu gushyingura biteye inkeke

Uko iminsi yicuma niko Abanyarwanda batinyuka imirimo iteye imbere mu mahanga igatangizwa no mu Rwanda,twasuye abatanga serivise zo gushyingura ahacururizwa imva n’isanduku byifashishwa mu gushyingura gusa dutungurwa n’ibiciro bitangwa bihanitse.

Console Tuyishime ushizwe amafaranga mu kigo kigurisha imva

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki 19 Gicurasi 2018, Celebzmagazine.com twasuye ahatangirwa serivise mu gushyingura ahagurishizwa Imva n’isanduku.

Duhereye ku irimbi rw’ahitwa i Nyamirambo mu Rugarama mu mujyi wa Kigali hagurishirizwa imva zishyingurwamo, badusangije uko ibiciro bihagaze gusa bigaragara ko zigurwa n’abakomakomeye ku bw’ibiciro bihanitse.

Comptable Console Tuyishime yavuze ko imva zigurishwa mu byiciro 4 hagati y’abakuze n’abana. ati”Hano dufite gategori zigera muri 4,imva y’umuntu mukuru yubakiye n’amakaro imbere n’inyuma yishyurwa 649000Rwf,umwana yubakiye imbere  n’inyuma yishyurwa 595600 Rwf .Gategori ya kane ishyingurwamo abaciriritse ni imva y’igitaka iy’umuntu mukuru yishyurwa 29500Rwf,iy’umwana yishyurwa 23600Rwf.”

Nyabyenda Innocent ugurisha isandugu

Nanone twakomereje mu Gakiriro ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ahacururizwa isanduku zishyingurwamo badusangiza ibiciro.Uwitwa Nyabyenda Innocent yashimangiye ko zirutana ibiciro bitewe n’ibikoresho bikozemo.Ati”Ihenze cyane igura 160000Rwf,igiciro cyo hagati igura 46000Rwf iciriritse igura 25000Rwf.” Aba bacuruzi bahamirije Celebzmagazine.com ko abakiriya bakiri bake cyane dore ko abakenera imva kumunsi abenshi bakunze kuba nka 5 ndetse hakaba n’igihe bataha ntamukiriya babone.

Abacuruza isanduku bo bavuga ko akenshi bataha ntacyo bacuruje ku bw’amahirwe hakaba umukiriya uboneka.Kubijyanye no kuba ari imirimo abenshi badatinyutse bamwe ndetse bakavuga ko iteye ubwoba,aba bacuruzi n’abakozi babo bavuze ko ari imirimo nk’indi yose bidatinyitse.

Umunyamakuru ashyenga yacishijemo,ati”Abasanzwe ari abacuruzi baba basaba Imana ngo ibahe abakiriya,mwe se ntimuba musaba ko haboneka umubare munini w’abapfa?

Aha birinze kugira icyo basubiza.Celebzmagazine.com twasuye ibitaro bizwi ku izina rya CHIK,abenshi baharwariye  bavuga ko baba baraturutse mu ntara ndetse hari n’abadafite abarwaza batunzwe n’ibitaro.

Ibijyanye n’imva n’isanduku bigurishwa bavuga ko bihenze cyane ko utaba wabuze ingemu ngo uzabone ibihumbi bingana bityo wishyura.Bigaragaza ko igituma abajya gusaba izi serivise bakiri bake ari ibiciro bihanitse.

Twabibutsa ko ubusanzwe imbuga ishyingurwamo iba isanzwe ari ubutaka bwa leta bukishyurwa n’abashoramari akenshi buriza ibiciro ku bw’ibyifuzo byabo.

Hagenimana Thierry –Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *