Kigali hadutse ubwoko bushya bw’inzoga(Umunyinya, Akayuki, Intare, Nguvu)zishobora koreka urubyiruko -(Amafoto)

Uko imyaka ihita indi igataha niko inzego z’umutekano zifata ingamba mu guca inzoga z’inkorano hirya no hino mu gihugu,gusa akayamvugo ngo “abahinzi biga amayeri n’inyoni ziga andi” hadutse ubwoko bushya bw’inzoga(Umunyinya,Akayuki,Intare,Nguvu) bikunzwe cyane n’urubyiruko ndetse hatagize igikorwa byihuse ziroreka urubyiruko.

Nyagatovu muri Kimironko nyuma yo guhaga agatama basabanye n’umunyamakuru

Celebzmagazine.com, twagenzuye henshi mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Migina i Remera, Kubisima i Nyamirambo na Nyagatovu muri Kimironko aha hose abahatuye badusangiza amakuru mashya y’inzoga z’inzaduka ziteye inkeke ndetse ko hatagize igikorwa zishobora kuyogoza urubyiruko.

Uretse kubibwirwa, utu duce tugaragaramo abantu batangaje bafite umwanda batamesa barangwa n’ibikomere bamwe ndetse amenyo yashize mu kanwa dore ko batatinyaga no gufatana mu mashati imbere y’umunyamakuru.

Dufatiye urugero i Nyagatovu, ni agace gafite amaduka agaragaramo umwanda, urubyiruko rubyuka rwicaye aho kumada banywa inzoga yitwa “Umunyinya” nyuma yo gusinda bagatangirwa imirwano. Daniel Niyonsaba yahamirije Celebzmagazine.com ko izo nzoga zinyobwa cyane kuko zihendutse izamake zigura 200 izigura menshi zikagura 800.

Ati”Ubu buzima nibwo twiberamo imyaka igahita indi igataha.Urubyiruko rwaratunaniye babyukira mu nzoga ndetse bakaziraramo bamwe ntibakinyuka no gukaraba,ababyeyi bagerageje kubibuza barabakubita.Turasaba leta baze badufashe bace izi nzoga zigiye kuyogoza urubyiruko.”

Bamwe mubasinzi baganiriye na Celebzmagazine.com bamaganye amakuru mabi abavugwaho ndetse bemezako  nubwo izi nzoga zacika cyangwa zikongererwa ibiciro ntacyizababuza kuzinywa.Abandi bakavuga ko biterwa no kutagira imirimo bagahitamo koroshya ibibazo binywera izi nzoga zibamara stress.

Andi mafoto y’abafata agatama

Nyuma yo guhaga agatama bafatana mu mashati bakarwana

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *