Kigali/ COVID-19: Imdidugudu 6 yashyizwe mu kato

Nyuma yaho itsinda rishinzwe gusuzuma uko icyorezo COVID-19 gihagaze mu gihugu kibonye abantu basaga 10 barwaye iki cyorezo hafashwe ingamba zo gushyira mu kato imidugudu 6 yo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

Mu kiganiro na Radio 1 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Umuyobozi wa RBC, Sabin Nsanzimana yatangaje ko abaturage bo mu Murenge wa Kigali mu Kagali ka Kigali mu midugudu ya Gisenga na Kadogobo ndetse n’ ahandi muri Kicukiro bashyizwe mu kato kugira habeho kubanza gusuzuma abo babanaga ndetse nabo bagiye bahura nabo.

Abajijwe niba aba bantu banduye bashobora kuba barandujwe n’ abantu baturutse muri Rusizi cyangwa Rubavu yavuze ko nabyo bishoboka ariko ngo icy’ ingenzi ni uko bagomba kubanza kubisuzuma.

Yagize ati” Izi ngaruka twagomba kuzitega kuva abantu bakwemererwa gusubira mu mirimo yabo ariko na none turakangurira abanyarwanda bose n’ abandi bantu barurimo kurushaho kubahiriza amabwiriza cyane cyane y’ ibanze ngo kwambara udupfukamunwa,  gukaraba intoki n’ ibindi”.

Ku bijyanye n’ urukingo cyangwa umuti, Dr Sabin yirinze  kugira icyo yemeza ahubwo yavuze ko hari imiti itarenze ibiri ifasha abantu buhoro buhoro ariko avuga umuti wabonetse muri Madagascar ari inyunganizi ishobora kongera ubudahangarwa umuntu warwaye COVID-19.

Gusa na none uyu muti bivugwa ko uhashya COVID-19 wabonetse muri Madagascara ntabwo uremezwa n’ ishami rya Loni ryita ku buzima(OMS) nubwo byagiye bigaragara ko hari indege bwite z’ abakuru b’ ibihugu zagiye muri icyo gihugu kuwurangura.

Yanavuze kandi ko bitewe ni uko abashakashatsi batakiryama hari amahirwe y’ uko urukingo rwa Covid-19 rushobora kuzaboneka mu ntangiriro za 2021.

Gaston RWAKA

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *