Kigali:Byinshi ku nkomoko y’izina ry’agace kazwi nka ‘Samuduha’

SAMUDUHA ni agace gatoye, kuhagera uvuye i Remera ya Kigali ( dore ko mu Rwanda za Remera ari nyinshi) unyura mu Giporoso,  ni hagati ya Kabeza na Rubirizi,  ubu ni mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Iri shuri ryigisha imyuga riherereye mu gace kazwi nka ‘Samuduha’.

Kuva kera ako gace kari kazwi nka Kabeza. kaje kwitwa ‘SAMUDUHA’ gate ?

Iri zina ryavuye ku musaza witwa Mishahi (abenshi bakunze kumubona kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu/Sainte Famille iri mu mujyi wa Kigali rwagati).

Nk’uko yabitangarije  Celebzmagazine.com, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019, avuga ko ariwe ryaturutseho.

Uyu musaza uyingayinga imyaka 70 y’amavuko, agira ati: “Nari  mfite abana b’abakobwa beza. Iyo namaraga guhaga urwagwa ku kabari,  umusore wansabaga umugeni namwemereaga umukobwa wanjye nkamusezanya ko nzamuhekera.’’

Nkuko akomeza abivuga ubwo we n’umunywanyi we n’abavumbyi basabanaga kakahava. Ibyo babikoraga nyina w’umukobwa na nyirubwite batabizi kuko babaga bibereye mu rugo.

Bwacya nyamuhungu n’abamuherekeje bakikora bakajya gusaba umugeni. Nyina bikamutungura  cyane akabima umwana we. Abaje gusaba  bagatera hejuru bagira bati : « Uramutwima nyamara Se amuduha ?’’, izina riba kimomo rityo ako gace kitwa ‘’SAMUDUHA’’, gutyo na n’ubu.

Ibi ntibyemezwa na Mishahi nyirubwite gusa, ahubwo na bamwe mu bahatuye  kuva kera barabyemeza. Ibi byabaye ahagana mu mwaka wa 1960 na 1970.

Ikindi Mishahi atangaza ni uko ngo  ababazwa n’ukuntu yumva  bimwe mu bitangazamakuru bitara amakuru y’uko umujyi wa Kigali wahoze uteye cyera, bakabibaza abakiri batoya kuri we nyamara umujyi awuzi kuva kera, dore ko ngo yawuvukiyemo, akaba yibuka neza aho yakiniraga umupira w’amaguru nko kuri rond point yo mu mujyi wa Kigali rwagati ; yari ikibuga cya karere.

Hari undi ufite amakuru n’igitekerezo kuri iyi nkuru ntiyabura kutwandikira kuri infocelebsmagazine@gmail.com

 

Abdou Nyampeta




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *