Kigali : Baketsweho gusambana hifashishwa gupima amakariso yabo

Umugabo n’umugore bo mu murenge wa Masaka akarer ka Kicukiro, bose basanzwe bubatse ingo, baketsweho gusambana , barafatwa, none hari gupimwa amakariso yabo mu rwego rwo kumenya koko niba barabikoze.

Umugabo n’umugore bombi bari bafite abo bashakanya babaca inyuma, umugore ava iwe nk’ugiye kwivuza ku bitaro bya Masaka, ahageze imodoka  y’umugabo we yajemo ayisiga aho , ajya mu yindi . Ababibonye bahise babibwira umugabo we, ahita agera ku bitaro, arabategereza biratinda.

Aho bahagereye habayeho amakimbirane ku buryo umugore yasabaga inshoreke ye, ngo nigonge umugabo we w’isezerano. Habaye amakimbirane, inzego z’umutekano ziratabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka Murenzi Donatien yatangarije IGIHE ko  ibyo byabaye bagafatwa bagapimwa, ndetse imyenda yaobo yo kwambariraho n’ibindi bimenyetso byatwawe ku bitaro bya polisi . “ nibyo byarabaye ariko hakimara kuza inzego z’umutekano hifashishijwe ibitaro bya Masaka biba ngombwa ko babapima ku buryoo nyuma  banohereje amakariso yabo n’ibindi bimenyetso.”

Aba bombi bakekwaho ubusambanyi bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Masaka.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *