Kigali: Abanyamideli bamwe bakoresha ibiyobyabwenge bibwira ko byongera akanyabugabo-Kiza Mika 

Mu gihe inzego zose mu Rwanda zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge, Mutabazi Eric uzwi ku izina rya Kiza Mika mu mwuga wo kumurika imideli yemeza ko hari bamwe muri uyu mwuga bakoresha ibiyobyabwenge bibwira ko byongera akanyabugabo.

Kiza Mika ni umusore ufite imyaka 23 uburebure bwa m 1cm 83. Abarizwa muri Mika fashion modal  management ikorera i Gikondo mu mujyi wa Kigali bita kumpano z’urubyiruko mu kumurika imideli no kuyitegura harimo n’ubudozi.

Kiza Mika aganira na Celebzmagazine.com yahishuye ko mu mwuga w’abamurika imideli hari bamwe bakoresha ibiyobyabwenge bibwira ko bibatinyura mu maso y’ababareba bikabongerera akanyabugabo.

Ati »Yego hari bamwe babikoresha mbere yo kujya kuri stage bamurika imideli kugira ngo babashe gutinyuka bagende ntasoni. »

Yongeyeho ko umubare munini w’ababikoresha ari abasore ariko bitabujije ko n’abakobwa barimo babikoresha gusa yirinda gutangaza amazina akayamvugo ngo habwirwa benshi hakumva beneyo.

Avuga ko ngo ikigaragara ntamusaruro bitanga uretse kubicira impano no kwiyicira ubuzima. Ni nyuma nanone y’inkuru duheruka kubagezaho ivuga uburyo muri uyu mwuga bamwe bahugiye mu ngeso mbi y’Ubutinganyi.

Inzego zibishinzwe zihaguruke zikumire iyi myitwarire mibi y’uru rubyiruko  hato fashion itazahinduka indiri y’ibibi gusa yakagombye kwifashishwa muri gahunda ya Made in Rwanda(ibikorerwa iwacu.)

Kiza Mika yasoje ikiganiro asaba ababikora kubihagarika bagakora umwuga wabo neza ntakindi bifashisha nk’imbaraga ngo nibwo umenya ibikubangamiye n’uburyo wabirwanya.

Intego ye ngo ni ugutanga amakuru kubabikoresha nanone akaba aharanira gukora umwuga wo kumurika imideli nk’umwuga umutunze kandi agahesha ishema igihugu.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *