Kicukiro: Abapimwa virus itera SIDA bisanga ku karubanda, abaganga baratungwa intoki

Mu gihe leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kwipimisha agakoko gatera SIDA ngo bamenye uko bahagaze, mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro  bamwe mu bipimishije bagasanga baranduye, bavuga ko bashyirwa hanze n’ababapimye maze ibyo bagize ibanga bakisanga bizwi n’inshuti n’abavandimwe.

Abaganiriye na celebzmagazine.com bavuga ko hari igihe ufite agakoko gatera Sida ahitamo kubigira ibanga bitewe nuko aba akeka ko umuryango n’inshuti n’abavandimwe badashobora kwakira ibyamubayeho ku rwego rumwe , rimwe na rimwe bakaba bashobora no kumuha akato.

Uyu yavuze ko yatunguwe nuko byamenyekanye atarigeze abivuga bagize. Ati”hari bamwe muri bagenzi bacu berura bakavuga ko bafite agakoko, gusa hari n’uhitamo kubigira ibanga ntabivuge   hari igihe uba utarabivuze ntanuwo wabibwiye ugasanga bizwi na buri umwe muhuye. Twe dukeka ko ari abadupimye babivuga pe, turasaba ko bazajya batugirira ibanga mu gihe dusanze dufite agakoko”

Tuganira na Nyirinkindi Ernest ushinzwe ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yadutangarije  ko muri rusange nta muganga wemerewe kumena ibanga ry’uwamugannye kuko kugira ibanga ni kimwe mu byo barahirira, gusa anongeraho ko ibyo abaturage bashinja abaganga bishobora kudaturuka kuri bo ahubwo bikaba byava no kubavandimwe n’ishuti z’ufite agakoko gatera SIDA.

yagize atimuri rusange nta muganga uba wemerewe kumena ibanga ry’uwamugannye kuko ni kimwe mu biranga umwuga wabo, ariko ntitwahita tuvuga ko abaganga ari bo bamena ayo mabanga kuko usanze afite ako gakoko ashobora kubibwira inshuti cyangwa umuvandimwe yizeye akaba ariwe umushira hanze gusa twibukiranye ko ntanumwe wemerewe gushira hanze mugenzi we”

Hashize imyaka isaga 10 ubwandu bwa SIDA mu Rwanda buri kuri 3%, aha ngo hakaba hari byinshi byakozwe kugira ngo butiyongera ,cyane cyane muri gahunda ya PMTCT, aho baha imiti abagore batwite bakabyara abana bazima, Ikindi ni uko serivisi zo kurwanya SIDA zegerejwe urubyiruko, zirimo inyigisho kuri icyo cyorezo, kugerwaho n’udukingirizo n’ibindi.

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *