Abanenze imitegurire y’irushanwa rya Rwanda International Movie Awards basubijwe:AMAFOTO

Nana, Ndimbati, Papa Sava,Bamenya n’abandi benshi bari mu banenze imitegurire y’igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Rwanda International Movie Awords, bamwe bavuga ko nta mucyo wabigaragayemo abndi bati hari ibibura.Bamwe mu bakinnyi begukanye ibihembo muri Rwanda International Movie Awards

Abakinnyi bakomeye muri cinema nyarwanda bakomeje kuvuga ku mitegurire mibi yagaragaye ku munsi wo gutanga ibihembo bihabwa abakinnyi ba fiklime bitwaye neza. Ibi bihembo byatanzwe tariki ya 7 Werurwe uyu mwaka, ntibyavuzweho rumwe n’ababihataniraga barimo ababyegukanye ndetse n’abatarahawe ibyo bihembo.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu washize nyuma y’itangwa ry’ibi bihembo byateguwe kandi bigatangwa n’ikigo cyitwa Ishusho Art, bamwe mu babihataniraga bashoboye kuganira n’itangazamakuru, bagaragaje ko nta mucyo wagaragaye mw’itegurwa ry’ibi bihembo. Uwihoreye Mustafa uzwi ku izina rya Ndimbati muri filime ya Papa Sava, abajijwe uko yabonye iby’itangwa ry’ibihembo yagioze ati «Njye ni nabwo nanabibona, bigaragara ko ari ibintu bakoreye nka hano hafi.»Ndimbati yavuze ko hari ibitarasobanutse neza mu itangwa ry’ibihembo

Si Ndimbati gusa kuko na Clapton uzwi nka Kibonge muri filime ya Seburikoko yanenze uburyo mu gihe bahamagaraga abahembwa, bibeshyaga ku mazina bigaragara ko nta bunyamwuga iki gikorwa cyateguranywe.  yagize ati «Habayeho utubazo, ni ukuvuga niba bavuze ngo Digidigi (ukina muri Papa Sava) kuva muri Seburikoko, ntiwamenya niba ari Digidigi wo muri Papa Sava. Ashobora kuba ari umukinnyi wo muri Seburikoko ubuze igihembo cya Supporting Actor(umukinnyi wunganira abandi muri filime), cyangwa ari Digidigi waje akagwa muri filimi itari iye(adakinamo).»

Yongeyeho ati «Bahamagaye TV Serie(Filime y’uruhererekane inyura kuri televiziyo) ya Mbere, yitwa Niyitegeka Gratien. Iyo ntabwo ibaho. Bahamagaye umukinnyi w’igitsina gore wa mbere witwa Kalinda Isai, kandi uwo ni umuhungu, bari bavuze umugore. Uburyo babitanzemo ntabwo harimo ubunyamwuga.»Clapton Kibonge wari wabukereye mu bihembo bya RIMA yanenze ubunyamwuga bucye bwaranze iki gikorwa

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava, ari mu begukanye bimwe mu bihembo byatanzwe, kuko yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza kurusha abandi. Yagize icyo avuga ku itangwa ry’ibi bihembo kubwa filime Papa Sava yegukanye ibihembo bibiri birimo icya Digidigi, ariko ntihabwe igihembo cya filime ya mbere inyura kuri Youtube. Yagize ati «Ntabwo nanjye nabisobanukirwa neza, kuko ubundi iramutse ibonyemo bibiri, igomba guhita automatically(ako kanya), ubundi niko biba bimeze. Buriya ubutaha bizakosoka na byo.»Niyitegeka Gratien yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye nezaNiyitegeka Gratien ari mu bahawe ibihembo

Kuba ibi bihembo bitangwa bidaherekejwe n’ikindi kintu nk’amafaranga n’ibindi, ntibivugwaho rumwe n’abakinnyi bahataniraga ibi bihembo. Ramadhani uzwi nka Bamenya muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya inyura kuri Youtube, yavuze ko ari ikibazo guhabwa ibikombe bitagira amafaranga cyangwa ikindi kintu kiboiherekeje. Yagize ati «Bazashake akandi kantu kaza kandi nyine kerekana ko niba umukinnyi yatwaye igihembo, ashobora kubonamo ikindi kintu cy’inyungu kiri inyuma y’igihembo.»Ramathan uzwi nka Bamenya yakira igihembo cya filime ikunzwe kurusha izindi ku mbuga nkoranyambaga yitwa’Bamenya’

Uwamwezi Nadeje uzwi nka NANA muri filime y’uruhererekane ya City Maid, na we ari mu banenze cyane ibi bihembo byatanzwe n’Ishusho Art, avuga ko byateguwe mu buryo budasobanutse bagahemba abo bashaka. Yagize ati «Asia Umutoni yabaye uwa Kabiri(mu gutorwa n’abantu benshi) yakinnye muri zombi(City Maid na Seburikoko) na we ntibakimuhaye. Nibashyire screen(inyerekanamashusho) hariya berekane ukuntu abantu bajyiye batorwa, hanyuma bavuge bati igikombe cyabonye uyu.»Nuku Nana yari yambaye mu birori byo gutanga ibihembo

Nana yakomeje agira ati «Abantu bafata ikintu bakagiha izina riremereye barangiza bagakora ibintu nka biriya. Ubu se wavuga ngo bongeye bashyize amatangazo kuri za Instagram ngo abantu nibatore ? kugira se ngo bijyende bite , bavuga ngo abantu turabatora ariko igikombe kigahabwa abo bashaka. Kubera ko nta mucyo w’ibintu bakoze uhari.»

Umuyobozi w’Ishusho Art  Jackson Mucyo yavuze ko uko bari bateguye igikorwa muri rusange Atari ko cyagenze, ariko ko bishimira ibyakozwe. Yagize ati «Natwe uko twari twabiteguye siko byagenze 100%, abantu iyoi barenze umwe batangira gukora ibintu mu buryo butandukanye. Haba mu mitegurire hari abatangira kutabikora neza kandi mwarabipanze neza, hari ibigera ku munota wa nyuma bikabura mwari mwabyiteguye.»  Yongeyeho ko we abona barabikoze neza nubwo bidahagije. Yagize ati «Twebwe kuri 70% twarabikoze, kandi amanota 70 ntabwo ari mabi, nubwo atari meza yo kurata. » Jackson yavuze ko ibitaragenze neza atari byinshi, ariko ko ibibi byabaye byatewe n’amikoro make. Yagize ati «Nyine hari ibiba bitabonetse bijyanye n’amikoro yo gutegura igikorwa kugirango bibe nkuko mubishaka.» Jackson Mucyo uyobora Ishusho Art yavuze ko nta mafaranga bateganya guhemba mu irushanwa

Uhagarariye Ishusho Art yasobanuye ko abafite ikibazo cy’uko nta mafaranga aherekeza ibihembo, ko bakwiye kumva neza igisobanuro cy’Igihembo ndetse ko bitandukanye n’amafaranga. Yagize ati «Na mbere y’uko igikorwa kiba tuba twarabisobanuye, abantu bagomba kumenya award ya filime icyo ari cyo. Award n’amafaranga ni ibintu bitandukanye. Nta nubwo uyu munsi navuga ngo ubutaha amafaranga tuzayashyiramo, oya.»

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *