Kenya:Umupolice yiyahuye nyuma yo kwica umugore we bapfuye gutera akabariro

Mu gihugu cya Kenya ku mugoroba w’uyu wa Gatatu umupolice yiyahuye nyuma yo kwica umukunzi we  amurashe amuhoye ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Police commits suicide after shooting girlfriend dead

Aba bombi basezeye ku isi babyuye gutera akabariro

Iyi nkuru dukesha Citizen Digital,mu kiganiro bagiranye n’abaturanyi b’uru rugo  ndetse bikemezwa no mu kazi aho Stephen Mungai Kinuthia yakoraga,ngo habanje kumvikana baterana amagambo byumvikana ko hari ibyo batumvikanagaho mu gihe gito humvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda yo mu bwoko bwa  AK47, mu gutabara basanga yaba umugore n’umugabo bose ari imirambo umwana ari we uri gutabaza. agira ati”Da yishe mama weeeee”

Uyu muryango usize umwana umwe w’umukobwa,imibiri yabo yajyanywe kwa muganga.Ni kenshi leta y’u Rwanda igaragaza ko amakimbirane yo mu ngo hagati y’abashakanye atari meza hagasabwa ko mu gihe hari abazwi ko babanye nabi ari ngombwa ko amakuru atangirwa ku gihe ngo habeho kwiyunga cyangwa batandukanywe n’amategeko.

Havugimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *