Kenya:Iyicwa rikorerwa abagore mu tubyiniro ryatumye hatangizwa utubyiniro tw’abagore gusa.

Mu 2018, umuryango Plan International washyize Nairobi ku mwanya wa gatandatu mu mijyi 22 ku isi aho abagore bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa bishingiye ku gitsina aho baba basohokeye no mu ngo zabo. Ni mu gihe Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, ishyirahamwe ry’abagore bo mu Nteko ya Kenya ryatangaje ko ryabaruye impfu 50 z’abagore biciwe mu ngo mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka ibi byatumye Mu duce tumwe na tumwe tw’i Nairobi, bakodesha ingo zizanzwe maze abagore  bagatumira bagenzi babo bakahahindura ahantu ho guceza no kwidagadura ijoro ryose.

Image result for night clubs of afrika

Jane w’imyaka 26 ati: “Ubu rero ubwo dufite ahacu h’abagore gusa twumva dutekanye, kandi wumva uri kumwe n’abantu bakumva”.

Ntabwo ari abaza mu ibi birori gusa  aya mabwiriza kuri bose kuko  abaha ibinyobwa abakiriya, abashinzwe umutekano, DJs, MCs n’abemerera abantu kwinjira, bose ni abagore.

Ibikorwa bibi bibera aho abantu b’ibitsina byombi basohokera ni byo byatumye hari abagira iki gitekerezo cy’ahantu abagore bajya basohokera bonyine.

Gusa ngo  bene aya mazu yahaye icyuho abaryamana bahuje ibitsina (lesbienne) kuko Hari abenshi bakomeje kwemeza ko aha hantu ho gusohokera h’abagore gusa ari ibanga ry’abaryamana bahuje ibitsina,

Madamazera Ngumi waganiriye na BBC yagize ati”Aha ni ahantu ab’amahitamo atandukanye y’imibonano mpuzabitsina (LGBT) bisanga cyane kuko hari abajya bahohoterwa ahandi henshi muri Kenya”.Yongeraho ko ko ahantu nk’aha ho guceza ku bagore ukwabo yifuza ko birenga i Nairobi bikagera n’ahandi hose muri Afurika.

Ati: “Iki ni ikibazo kiri hose ku isi. Usanga abantu baganira ibyago abagore bahuriye nabyo mu tubyiniro n’urugomo bakorerwayo. Ni yo mpamvu nabo bagomba kugira uburenganzira bw’aho kwidagadurira ha bonyine”.

Ubusanzwe hari insoresore zo mu mijyi itandukanye yo muri kenya zitwikira ijoro zikajya mu tubyiniro zigamije gufata abagore ku ngufu, ubyanze akicwa cyangwa se agakorerwa iyica rubozo gusa ngo utu tubyiniro tuje ari igisubizo ku bibazo nkibi

Ugereranije abagore 137 nibo bicwa ku munsi n’abo bagendana cyangwa  n’abo mu muryango, nkuko bivugwa mu byegeranyo by’imiryango mpuzamahanga irwanya ibiyobyabwenge  in’ubwicanyi, nka  “United Nations Office on Drugs and Crime” (UNODC)

 Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *