Kenya:Baguranye abagabo bitangaza benshi

Abagore babiri bo mu karere ka Busia mu burengerazuba bwa Kenya bumije abantu ubwo baguranaga abagabo babo bagamije gushaka ibyishimo.

Ifoto igaragaza abashakanye

Lilian Weta w’imyaka 28 y’amavuko ufite abana batatu, na Millicent Auma w’imyaka 29 ufite abana babiri, bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, kubera kugaragara nk’abakoze ikintu kidasanzwe ku bashakanye. Mu cyumweru gishize, bemeranyijwe imbere y’abategetsi uko abana babo bazajya bitabwaho nyuma yaho abo bagore baguraniye abagabo babo n’abana.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byasubiyemo amagambo ya Lilian avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma yaho umugabo we azanye undi mugore mu nzu yabo mu kwezi gushize.

Lilian yakomeje  avuga ko Millecent yamusabye gushaka umugabo we, yamubona bagashakana, nuko koko aragenda ajya kumushaka ndetse bakorana ubukwe mu byumweru bitatu bishize.

Bbc yanditse ko Bwire, wari umugabo wa Millicent, yagize ati: “Uyu mugore yaje arira anatabaza yinubira ko umugore wanjye yamutwariye umugabo n’inzu ye,Ndamubwira nti, kubera ko umugore wanjye ari we wakwirukanye iwawe, rero jyenda ufate ibyawe byose n’abana bawe ubundi uze ubane nanjye hano”.

Ubu hashize ibyumweru bibiri uyu Lilian Weta ashakanye na Christopher Bwire nyuma yaho abakunzi babo babagambaniye, ariko bavuga ko nta nzika babafitiye ku byo bakorewe.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *