Kenya  yatakaje amahirwe yo kwakira CHAN 2018, Ethiopia,Morocco na Equatorial Guinea bihinduka umugisha

Impuzamashirahamwe y’umupira w’amagaru muri Afurika (The Confederations of African Football,CAF) bazafata umwanzuro ku gihugu kigomba kwakira CHAN 2018 nyuma yaho igihugu cyagombaga kuyakira aricyo Kenya kigaragaje ubushake buke mu myiteguro y’ibanze.

CAF izemeza igihugu kizasimbura Kenya mu kwakira CHAN 2018 hagati ya Ethiopia,Morocco na Equatorial Guinea
Igihugu kimwe ni cyo kizasimbura Kenya,kizava hagati ya Ethiopia,Morocco na Equitorial Guinea. Iri rushanwa rikaba rizahuza ibihugu 16 byo muri Afurika.

Image result for CAF 2016

Itariki ya nyuma yo gutangaho candidature yari 30 Nzeri 2017 saa 23:59, iki gihe cyageze ibihugu bitatu aribyo byarangije gutanga ubusabe bwayo mu kwakira iki gikombe ari byo Equatorial Guinea, Ethiopia na Morocco nkuko byatangajwe na CAF.
Image result for CAF 2016 Kagame certificate Joel Kimwaki,RD Congo
RD Congo niyo ifite igikombe giheruka yatwariye mu Rwanda,Nyakubahwa President wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahereza igikombe Captain Joel Kimwaki,RD Congo niyo ifite ibikombe byinshi (2)

Nkuko inama ya komite nyobozi ya CAF yateranye tariki 23 Nzeri 2017 yabyemeje,umwanzuro wo guhitamo igihugu kizakira CHAN muri Mutarama 2018 uzafatwa mu minsi 15 nyuma yuko Kenya inaniwe kuzuza ibisabwa.
Total CHAN nkuko irushanwa ryitwa ni irushanwa rihuza ibihugu 16 rigahuza abakinnyi bakina mu gihugu imbere muri shampiyona,ikaba igiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Dushimimana Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *