Kenya: Utubari n’utubyiniro birafungwa muri iyi weekend

Abantu benshi bagaragaje ko barakajwe nuko ubutegetsi buvuga ko utubari twose mu gihugu tugomba gufunga kuva saa kumi n’imwe (17:00) kuwa gatandatu no ku cyumweru.bongeraho ko  ibi bizorohereza abari gukora ibarura rusange ry’abarara mu ngo  kuko bizatuma abantu batanyoye inzoga bafasha neza abo bakozi.

#Census2019  inkubiri iri kuri Twitter muri Kenya, abakoresha uru rubuga binubira cyane ko ubutegetsi bwategetse ifunga ry’utubari n’ahantu hose ho kwidagadurira muri iyi ‘week end’

BBC yanditse ko abakunzi b’umupira w’amaguru barakaye kuko abenshi batazabasha kujya aho basanzwe barebera imikino ya shampiyona y’Ubwongereza bakunda.

Umukino ukomeye hagati ya Arsenal na Liverpool uzaba ejo kuwa gatandatu 19:30.

Abadafite mu ngo zabo ifatabuguzi rya DSTV – ritagirwa ne benshi kuko rihenda – ntibazoroherwa no kubona ahandi bajya.

Kuri Twitter umwe yasabye leta impozamarira kubera uyu mukino cyangwa se leta ikishyura kugira ngo uwo mukino uce kuri televizyo zo muri Kenya.

Abakunda agasembuye ariko nibo barakaye kurushaho, gusa bamwe barerekana andi mahitamo yo kutarara agatama.

Umwe yashyize kuri Twitter ifoto y’icupa rinini – ubundi rijyamo amazi yo kunywa mu ngo – yaryujuje inzoga nko kwizigamira mu gihe iyi ‘week end’ bategetswe kuguma mu rugo nimugoroba.

View image on Twitter

Undi yanditse ko ari mu nzira ajya mu gihugu gituranyi cya Uganda kwireberayo uriya mukino wa Liverpool na Arsenal.

Undi yashyizeho ifoto itangaje avuga ko niba Leta yanze ko bajya mu tubari, utubari bari butwimurire mu rugo!

View image on Twitter

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *