Kenya: Umwiyahuzi uherutse kwiturikirizaho bombe kuri hoteli Dusit D2 yamenyekanye

Polisi ya Kenya yatangaje ko yamenye umwirondoro w’ikihebe kiturikirijeho igisasu mu gitero cyagabwe kuri hoteli Dusit D2, kigahitana abantu 21.

Byatangajwe ko yitwa Mahir Khalid Rizik w’imyaka 25 wakoreraga umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Amakuru yatanzwe na polisi avuga ko Mahir wavukiye ndetse agakurira i Mombasa, yagarutse muri Kenya kuwa 13 Mutarama 2019, avuye muri Somaliya aho bivugwa ko yakoreraga imyitozo ya Al Shabaab kuva mu mwaka wa 2018.

Akigera mu gihugu, yakoranaga bya hafi n’uwitwa:  Ali Salim Gichunge bita Farouk, ahitwa Muchatha mu cyaro cya  Kiambu.

Polisi ivuga ko uyu Mahir, yagizwe ikihebe na Ramadhan Hamisi, umwe mu barwanyi ba Al Shabaab bakorera muri Somaliya.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba, ryavuze ko Mahir yagiye agira uruhare mu bitero byabaga bigamije kwibasira abashinzwe umutekano, kandi yakundaga kujya muri Somaliya.

Amashusho ya camera z’ahabereye iki gitero, yerekana ko uwo mwiyahuzi asohoka muri hoteli, agahagarara mu busitani nyuma hakanyuraho abantu 2 bigaragara ko bari bazi ibyo agiye gukora.

Yakomeje guhagarara aho mu gihe cy’umunota umwe, mbere y’uko yituritsa ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.

Polisi ikomeza ivuga ko uyu mwiyahuzi witurikije yishe abantu 6 muri Resitora yari hafi aho.

Mahir byagaragaye ko yabanje kujya mu cyumba cya Hoteli, ahasohoka ajya mu busitani ari naho yiturikirijeho igisasu, gusa polisi ikemeza ko yakomezaga kuvugana n’ibindi byihebe byahise byinjira birasa amasasu y’urufaya.

Abantu 6 bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero bagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa gatanu ndetse urukiko rutegeka ko baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *