Kenya-Umuhinzi w’imboga zirimo amashu yahembwe miliyoni y’amadolari y’Amerika

Noah Nasiali, umuhinzi w’imboga zirimo n’amashu wo muri Kenya, yatsindiye igihembo cy’urubuga nkoranyambaga Facebook kingana n’amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni kubera ibikorwa bye byo guteza imbere abahinzi.

Nasiali mu murima we

Ubuyobozi bwa Facebook bwavuze ko iki gihembo gihabwa abantu bagaragaza “icyerecyezo gikomeye, cyumvikana neza kandi kigaragaza umuhate wo gufasha abandi.”

Mu kwishimira icyo gihembo, Bwana Nasiali yanditse ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati:

“Hari ibihe byinshi aho dutangira urugendo tutazi aho ruzatugeza. Urugendo rimwe na rimwe ugenda wenyine, uba ari wo we uruzi wenyine.”

Image result for Noah Nasiali

Ariko mu myaka irindwi ishize, yari mu mazi abira nyuma yo gutakaza arenga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika.

Nasiali yabwiye ikiganiro cya BBC Focus on Africa ati: “Natakaje amafaranga yose nari narizigamiye. Nta muntu n’umwe washakaga kumvugisha. Icyo bashaka kumenya cyari, ‘wakoze iki?'”

Yongeyeho ati:“Nahinze amashu n’ibishyimbo by’imiteja kuri kontaro nari nagiranye n’abacuruzi, ntibigera baza kubigura. Nayobewe uko nagurisha [izo mboga].”

Image result for Noah Nasiali

Avuga ko yakomeje umutsi – nuko kera kabaye ashinga itsinda ryo kuri Facebook yise itsinda ry’abahinzi bo muri Afurika, kuko avuga ko atifuzaga ko hagira undi muhinzi uhura n’ikibazo nk’icyo yahuye nacyo.

Ati”Duhanahana amakuru. Turafashanya kandi iyi ni inkingi ikomeye kurusha izindi zose mu itsinda ry’abahinzi bo muri Afurika.”

Image result for Noah Nasiali

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *