Kenya: Ibitaro Biraregwa kugurana imirambo ishyirwa mu buruhukiro bwabo

Ibi bije nyuma yuko Umuryango wo mu gace kitwa  Bungoma muri Kenya bashyinguye umurambo w’umuntu utari uwabo .Bungoma: Jubilee leaders attend funeral where wrong body was buried

ibi byababaye ubwo uwo muryango wapfushije  umuntu ku itariki ya 14/08/2019 maze bakamujyana mu buruhukiro bwahitwa Dreamland hospital mu gace yagombaga gushyingurwamo ,mu gihe umuryango we wajyaga gufata nyakwigendera ngo bamusezereho ku itariki ya 26/08 ntibitaye kukureba niba koko uwo  bagiye  gushingura ari uwabo bakora umuhango wo kumusezera barataha nyuma baza kumenya ko bashyinguye ,birukiye ku bitaro ngo babaze uko babaguraniye umurambo maze basanga ngo umurambo wabo bawujyanye mu bindi bitaro kuko uburuhukiro bwaho yari yashizwe bwari bwuzuye bityo bituma bajyana imwe mu mirambo mu bundi buruhukiro  bw’ibitaro byitwa Lugulu Hospital

Umuyobozi w’ibitaro bya Dreamland Hospital witwa Ruth Nabiranda yavuze ko imibiri yombi yinjiye mu buruhukiro bw’ibyo bitaro ku itariki ya  19, maze ngo umwe yoherezwa mu bitaro bya  Lugulu Hospital gusa ngo umuryango waje wirukanka uvuga ko bakeneyae umubiri kuko bari bakererewe gushyingura maze ngo ibitaro bihitamo kubaha uhari maze babimenya bamaze kuwushyingura

Umuryango wa kabiri wamenye ko baguraniwe umurambo ugashingurwa n’abandi wagiye mu rukiko kurega ibitaro ngo nibiba ngombwa bahabwe umubiri wabo bashyingure bundi bushya kuko ngo ni ikosa ry’ibitaro ntabwo ari ikosa ryabo.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *