Kenya: Abakerarugendo 6 bishwe n’imvura,3 baburirwa irengero

Abantu batandatu byemejwe ko bapfuye na ho batatu ntibaraboneka, aba bari mu itsinda ry’abakerarugendo ryakubiswe n’umuvu w’amazi menshi mu mvura nyinshi muri pariki y’igihugu. Ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Kenya cyatangaje ko ibi byabereye muri Hell’s Gate National Park kuri iki cyumewru . Iki kigo cyemeje  ko imibiri imaze kuboneka ari itandatu.

Image result for Hell's Gate National Park

Itsinda ririmo gushakisha abahitanwe nuyu muvu

Uyu muvu udasanzwe wibasiye aba bantu barimo abanyakenya bane, umu-guide, n’umunyamahanga umwe bari basuye iyi pariki izwi cyane.

Imibiri itandatu y’abapfuye ni yo yabonetse kugeza ubu mu gihe umwe ari we ukiri gushakishwa, iyi pariki ubu yabaye ifunzwe.

Aba bantu bari basuye Hell’s Gate National Park ihereye i Naivasha kuri 100Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Gushakisha uyu usigaye biri gukorwa n’itsinda ribimenyereye hamwe n’indege ya kajugujugu.

Umupolisi uri mu bikorwa byo gushakisha yari yabwiye AFP ko abandi bari gushakisha “bakeka ko nabo bapfuye” bashingiye ku makuru y’abarokotse.

Hell’s Gate, hiswe gutya kubera uburyo hari inzira ifunganye isohoka cyangwa yinjira mu manga, ikunzwe gusurwa n’abantu benshi ariko kandi ikanibasirwa n’imyuzure n’imivu ikomeye.

Eric TWAHIRWA

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *