Kenya : Abahitanywe n’igitero cya Al Shabaab bamaze kugera kuri 21.

Nyuma y’uko kuwa kabiriri w’iki cyumweru, hagabwa igitero kuri Hoteli Dusit2 i Nairobi, abamaze guhitanwa na cyo bakomeje kwiyongera, ubu bamaze kuba 21.

Umwe mu barokowe mw'ihoteli Dusit

Umwe mu barokotse iki gitero.

Polisi ya Kenya yavuze ko imaze guta muri yombi abantu 9 barimo 2 bashakishwaga cyane mu iperereza.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge, watangaje ko abantu 14 bakomeje kuburirwa irengero.

Ababarabona abantu babo bakomeza kujya mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye ngo barebe ko babasangayo.

Kuwa Gatatu, ubuyobozi bw ‘igihugu cya Kenya bwashimiye abashinzwe umutekano ku kuntu bitwaye, bakarokora abantu 700 bari muri iyo hoteli no mu yandi mazu y’ubucuruzi yegeranye nayo.

Umusirikare kabuhariwe w’umwongereza nawe yakomeje gushimwa na benshi ku kurokora Abanya-Kenya yifashishije impunda yari afite.Bivugwa ko yari muri iki gihugu, mu kwigisha abasirikare bacyo.

Perezida wa Kenya, yavuze ko igihugu gifite umutekano uhagije ku buryo abagisura batakikanga, anemeza ko abagiteguye iki gitero n’abagiteguye bzakomeza gushakishwa bakabiryozwa.

Iki gitero cyigambwe n’umutwe w’abarwanyi wa Alshabaab uvuga ko wahanaga Kenya kuko yohereje abasirikare bayo muri Somalia mu butumwa bw’amahoro.




One thought on “Kenya : Abahitanywe n’igitero cya Al Shabaab bamaze kugera kuri 21.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *