Kayonza: Impanuka yahitanye umusirikare na Bishop abandi 10 barakomereka

Ni impanuka yabereye mu muhanda Kigali- Kayonza – Rusumo,  Aho imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonganaga  n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi maze hapfamo abantu babiri abandi 10 barakomereka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017, mu murenge wa Nyamirama ho mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda,nibwo iyi mpanuka ikomeye yabaye. Aba bapfuye barimo umusirikare ufite ipeti rya Major hamwe n’umuvugabutumwa w’umu Bishop.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017, mu murenge wa Nyamirama ho mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda,nibwo iyi mpanuka ikomeye yabaye. Aba bapfuye barimo umusirikare ufite ipeti rya Major hamwe n’umuvugabutumwa w’umu Bishop.

Imodoka yangiritse bikomeye bituma abantu babiri bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yaguyemo Bishop Nsabimana Daniel wo mu Itorero Agape ndetse n’umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, Major Kalinijabo Cyprien.

Umurambo wa Major Kalinijabo Cyprien wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho uwa Bishop Nsabimana wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ngoma.

Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo abantu 10 nk’uko byemejwe na Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko  nk’Ingabo bababajwe n’ibyabaye.

Yagize ati: “Nibyo kandi birababaje, nyakwigendera yitwaga Major Cyprien Karinijabo, yaguye mu mpanuka yakomeretsemo abandi 10, babiri barimo uwo mu Major bitaba Imana, byabaye saa tatu n’igice z’ijoro… Abitabye Imana baruhukire mu mahoro, abakomeretse nabo Imana ibabe hafi”

Mu bakomeretse cyane hakaba harimo umushoferi wa Coaster yo mu isosiyete itwara abantu ya Matunda, uyu akaba yahise yoherezwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe mu masaha y’ijoro, mu gihe abandi bakomeretse bavuriwe mu bitaro bya Rwinkwavu byo mu karere ka Kayonza.

Impamvu yataye iyi mpanuka ntabwo iramenyekana.

Src:Ukwezi.com

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




One thought on “Kayonza: Impanuka yahitanye umusirikare na Bishop abandi 10 barakomereka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *