Kate Bashabe yaremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994-Amafoto

Kate Bashabe yaremeye incike na barokotse Jenoside bo mu mudugudu wa Kamatamu mu murenge wa Mageragere aho iduka rimenyerewe mu kumurika imideri ry’umukobwa Katty Bashabe ryatanze inkunga ingana  38.

Mageragere:Kate Bashabe yaremeye abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside abaha ibyo kurya n'asaga Miliyoni 2-AMAFOTO

Muri uyu mudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugizwe n’miryango irenga 100 yatoranyijwe mu karere ka Nyarugenge bakaba baratujwe muri uyu mudugudu mu mwaka wa 2008 aho harimo ingeri zitandukanye urubyiruko ,Incike,Abapfakazi.

Rimwe mu matsinda aba muri uyu mudugudu niwo wasuwe kugira ngo babereke ko batari bonyine kandi bifatanye nabo muri ki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata  1994.Uhagarariye itsinda yashimiye byimazeyo ubuyobozi bukuru bw’igihugu aho bashimye bikomeye perezida wa repubulika y’u Rwanda kuba yarabatuje akabamenyera buri kimwe nkabahigwaga ariko ubu bikaba atariko bikimeze aho bashima uko reta ibafasha. 

Ni muri urwo rwego bashimiye Bashabe muri rusange n’urubyiruko bafatanyije kubw’urukundo baberetse bakabereka ko bari kumwe mu buzima bwa buri munsi  nk’urubyiruko,dore ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi urubyiruko rwijanditse mu kwica ariko nyuma urundi rubyiruko rukaza kubohora igihugu none ubu bose bari kwiyubakira igihugu biteza imbere.

Muri iri tsinda bakomeza  kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi uko iminsi igenda isimburana, aho batekereje umushinga wo gucuruza imbaho mu murenge wa Mageragere dore ko ari umurenge uri kuzamuka mu myubakire bakaba barabonye ko bazajya babona abakiriya, bakomoje ko baba bakeneye inama z’abandi bantu yewe n’abayobozi  badahwema kubereka ko bari kumwe, aho bashima leta kuri gahunda zose babagenerwa kimwe nk’abandi banyarwanda bose nta guhezwa ngo buko bacitse ku icumu rya jenoside .

Aho usanga nyuma y’imyaka 24 ishize babuze imiryango bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye gusa bagenda bazinyuramo uko bashoboye ibibarenze bakitabaza leta ikabafasha dore ko bashima umuriro n’amazi, umuhanda begerejwe bakemeza ko nabo biteguye gutanga ingufu zabo mukuzamura igihugu uko bashoboye.

Mu mpafashanyo bagenewe higanjemo ibiribwa bikomeza kubafasha mu buzima bwa buri munsi, harimo umuceri amavuta amasabune kawunga ku miryango 38 na sheke(cheque) ya miriyoni ebyiri ni bihumbi ijana na makumyabiri y’u Rwanda.

Mu ijambo rya Katty Bashabe yahumurije ababyeyi barokotse  ababwira ko Imana yabarokoye yaribafiteho umugambi bagomba kusa ikivi bagakora bakiteza imbere mu byo bakora kandi umushinga batangiye  ukazababera urufunguzo ,mu gahinda n’ikiniga Katty Bashabe yaturitse ararira abizeza ko n’ubundi bufasha bazakenera azabafasha uko ashoboye.

Amafoto:

Kate BashabeKate Bashabe n’abamuherekeje bakigera muri uyu mudugudu

Kate Bashabe                                                                            Bakiranywe urugwiro

Kate BashabeKate Bashabe                                                                             Bahawe ibyicaro

Kate Bashabe                                     Mukamuvunyi Eugenie uhagarariye iri tsinda ryafashijwe

Kate BashabeKate Bashabe                              Kate Bashabe ageza ijambo rye kuri aba bagenewe inkunga

Kate Bashabe Mu nkunga yabageneye harimo ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku yageneye imiryango 38

Kate BashabeKate BashabeKate BashabeKate Bashabe yabageneye inkunga ya 2120000frw yo kubafasha mu mushinga wabo

 

Kalisa Claude Uwihanganye-celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *