Karongi:Umugabo yishe mugenzi we bapfa ikiziriko cy’ihene

Mu mudugudu wa Nyabwoma, akagari ka Mubuga, umurenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, umugabo yishe mugenzi we bapfuye ikiziriko cy’ihene.

Image result for karongi district

Mu masaha y’isaa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa SERUGENDO wari mu kigero cy’imyaka 36 y’amavuko, waje kwicwa n’uwitwa  MUPENDE, bapfuye ko nyakwigendera yimye ikiziriko cy’ihene uyu witwa Mupende yari amaze kumugurisha.

Ubwo Mupende yari amaze kugurisha itungo ry’ihene, ngo yashatse guhita ayambura ikiziriko yari yayizanyemo ngo agicyure, ariko Serugendo wari umaze kuyigura amubera ibamba ari naho haturutse intonganya hagati yabo zaje no kuvamo urupfu.

Aba bagabo ngo bagitangira gutongana, abaturage bari hafi aho ngo bahise bagerageza guhosha intambara babonaga iri hagati yabo kuko ngo babonaga ibyo barimo biza kuvamo imirwano ikaze, nuko nyuma yo kubakiza MUPENDE ahita yirukankana SERUGENDO wari urongoye itungo yari amaze kugura, abonye atari bumushyikire atoragura ibuye arimutera mu mutwe amuziza ko amutwariye ikiziriko, ako kanya Serugendo ahita yitaba Imana.

Ibi ngo bikimara kuba Mupende yahise atoroka ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano yakomeje gushakishwa aza gufatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi y’i Gashari ahazwi nko mu Birambo.

Iyi nkuru y’urupfu rwa SERUGENDO kandi umunyamakuru wa Celebzmagazine.com yaje kuyihamirizwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, Bwana AYABAGABO Faustin watangaje ko aba bagabo batari birirwanye yewe ngo ntibanasangiye kuko bahujwe n’itungo umwe yari arimo agurisha undi ari umuguzi.

Bwana AYABAGABO kandi yadutangarije ko ubuyobozi mu nzego zitandukanye bugiye gukorana inama n’abaturage batuye mu murenge wa Murambi, mu rwego rwo gushakira hamwe umuti urambye w’imfu za hato na hato ziri kugaragara muri aka karere ku bw’urugomo.

Akaba yasoje asaba abaturage kujya birinda kwihorera, no kwirinda gufata imyanzuro nkiyo kuko ngo ruriya rutari urwango ahubwo ngo byatewe no guhubuka.

 

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *