Karongi:Ku munsi w’isoko abana bajya ku ishuri ni imbarwa

Aba ni bamwe mu bana twasanze bafatiwe mu mukwabo uri gukorwa hagamijwe gusubiza abaretse kwiga mu mashuri wakorewe mu mudugudu wa Nyagahinga, akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ubusanzwe ngo biragoye kubona umwana wo muri ako gace wagiye kwiga ku munsi w’isoko, kuko ngo uretse no kuba impamvu zabo bwite usanga ahanini n’ababyeyi babo babigiramo uruhare runini, ikindi ngo ni uko muri abo bana harimo n’ufite umubyeyi ubarizwa mu nkeragutabara zikorera muri uyu murenge.

Bamwe muri abo bana batangarije Celebzmagazine.com ko impamvu basiba ishuri ku munsi w’isoko ari uko ngo baba bagiye kurishakamo amafaranga yo kubatunga dore ko ngo imiryango baba bakomokamo iba yarababyaye ari benshi, nyuma habura ubushobozi bwo kubagurira imwenda yo kwigana ndetse n’ibikoresho by’ishuri bagaterera iyo ari n’ayo iba intandaro yo kuva mu ishuri kw’abo bana.

Ku rundi ruhande ariko ababyeyi ba bamwe muri abo bana nabo bavuga ko hari abacuruzi bashukisha abo bana amafaranga ngo babagereze ibicuruzwa ku isoko rya Kibirizi riherereye muri uwo murenge, hakaba igihe birangira uwo munsi umwana atize kubera ibirangaza ahurira nabyo mu nzira ndetse no mu isoko aba yaremye.

Kubw’izo mpamvu ushinzwe uburezi mu murenge wa Rubengera Bwana Mugwaneza Gratien yatangarije Celebzmagazine.com ko mu ibarura bakoze mu cyumweru gishize basanze abana bamaze guta ishuri mu bigo biri muri uwo murenge bagera kuri 98 muri iki gihembwe cya gatatu, yakomeje avuga ko ku munsi w’isoko usanga abana 1000 mu bihumbi 8000 basaga 10% baba basibye ishuri, ari nayo mpamvu ngo bahagurukiye iki kibazo.

Ibi kandi bigarukwaho n’ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa (G.S Bubazi) Bwana Nzabikiramo Isidori wavuze ko aba bana bose batangiranye n’iki gihembwe ariko kuri ubu ngo bakaba bari guta ishuri umunsi ku w’undi.

Twifuje kumenya ikigiye gukorwa kugira ngo abo bana bose bagarurwe mu ishuri n’uko Bwana Mugwaneza adutangariza ko bagiye gutegura  inama zizajya zibera ku rwego rw’umudugudu zigamije gushishikariza ababyeyi gusubiza abana babo baretse kwiga mu mashuri, ikindi ngo ni uko ku bufatanye n’abashinzwe umutekano bagiye gukomeza iyo mikwabo kugeza abo bana bose basubijwe mu mashuri.

Aba bana ngo bakunze gusiba cyane cyane kuwa Gatatu no kwa Kane wa buri cyumweru.

VUNINGOMA David-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *