Karongi:Ahitwa Nyarutanga havutse itsinda ry’amabandi yambura abaturage bakanakubitwa

Mu mudugudu wa Nyarutanga, akagari ka Kavumu, umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi ho mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, abaturage bahatuye bavuga ko babangamiwe n’abantu batazwi bitwikira ijoro bakajya gutangirira abagenzi mu mayira bagamije kubambura utwabo yewe ngo bakagerekaho no kubakubita aho ngo bagusiga wahindutse intere.

Cyane mu masaha y’umugoroba mu isanteri iherereye muri Nyarutanga usanga hari urujya n’uruza rw’abantu aho usanga abenshi muri bo ari urubyiruko ruba runyuranyuranamo n’izindi ngeri z’abantu bamwe bava abandi bajya mu Gasoko kahabarizwa, uzibye ko n’abagana utubari tuhabarizwa baba batahatanzwe.

Ubwo yari arimo yerekeza i muhira, umusore witwa Sebera Farancois yatangiriwe n’abantu bataramenyekana bamwambuye babanje kumukubita  bamusiga ari intere,avuga ko bamwambuye na telephone ngendanwa yari afite.

Ibi ngo byabaye ahagana ku isaha y’isaa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri nk’uko celebzmagazine.com yabitangarijwe na Bwana Bigirimana Jean Paul uyobobora akagari ka Kavumu. Yagize ati: “hari mu masaa mbiri z’umugoroba ubwo abantu bataramenyekana batangiriye uwitwa Sebera Francois bakamukubita yewe bakamwambura na telephone.”

Aha yakomeje avuga ko abantu basagariye uyu Sebera bataramenyekana kuko ngo bakimara kumugirira nabi bahise bacika gusa ngo baracyakomeje gushakishwa kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye bakora ibo.Yakomeje kandi avuga ko ngo bagiye gukorana inama n’abaturage bityo ngo hagashakirwa hamwe umuti urambye w’iki kibazo ndetse akaba anabasaba kujya baba maso babona umuntu badasanzwe babona aho batuye bakihutira kubimenyesha ubuyobozi kuko ngo usanga akenshi abakora ibyo ari abantu baba baturutse ahandi hirya no hino hatandukanye.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubusanzwe ngo nibwo byadutse muri kano gace kuko ngo ubusanzwe umutekano waho wari ntamakemwa, iyi ikaba ari nayo mpamvu ngo ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bugiye guhangana n’uwo ariwe wese washaka kubogamira rubanda.

 

Vuningoma David -Celebzmagazine. com




One thought on “Karongi:Ahitwa Nyarutanga havutse itsinda ry’amabandi yambura abaturage bakanakubitwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *