Karongi: Umusore yaguwe gitumo ari gusambanya ihene

Mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, akarereka Karongi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, umusore yaguwe gitumo ari gusambanya ihene.

Image result for KarongiUyu musore  uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yafashwe kuwa Gatandatu ari gusambanya ihene y’umukecuru, wumvise ihene ye iri guhebeba cyane akeka ko hari icyo yaba ibaye niko guhita ava mu murima yari ari guhingamo, anyarukira mu rugo asanga uwo musore ari kuyisambanya.

Uyu mukecuru, nyiri iyo hene ngo mu by’ukuri si uwo muri urwo rugo kuko ngo arubamo akodesha ndetse ngo n’iyo hene si iye bwite, kuko ngo ari iy’umwe mu buzukuru be babana muri iryo cumbi, aho iyo hene yasambanyijwe n’uwo musore ari imwe muri ebyiri uwo mwana yahawe n’umushinga wa “COMPATION.”

Uyu mukecuru kandi yatangarije Celebzmagazine.com ko iyo hene kuri ubu yahakaga ikaba ngo yaburaga amezi agera kuri abiri ngo ibyare.

Uyu musore akimara gutoroka yakomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, maze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru aza gufatirwa muri santeri y’ahazwi nko mu Gahama, aho ngo yahise agezwa imbere y’inteko y’abaturage agahatwa ibibazo bijyanye n’icyaha akekwagaho.

Uyu musore ngo yaje kwemera ibyo aregwa ndetse anabisabira imbabazi, aza kuzihabwa na nyiri iryo tungo wavuze ko we n’ubwo yamuhaye imbabazi yasaga n’ugira ngo atazimwima agahita yirukanwa mu nzu abamo y’uwo musore, agakomeza avuga ko abona uwo musore akwiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Mu guhabwa imbabazi k’uyu musore ngo yabanje gusinyira ko iyo hene kugeza ubu itarya cyangwa ngo iryame, n’igira icyo iba azatanga amafaranga yo kugura indi ndetse ngo igahabwa agaciro nk’iyahakaga cyangwa se iyamaze kubyara ifite abana.

Abaturage twasanze muri urwo rugo rwakorewemo ayo mahano badutangarije ko bafite impungenge ko kuba uyu musore yahise arekurwa ashobora gukomeza gukora abyaha nk’ibi bikagera n’aho yajya abafatira abana ku ngufu.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho maze ku murongo wa Telephone tuvugana n’umukuru w’umudugudu wa Nyarubuye ibi byabereyemo, Bwana Nsabimana Jean de Dieu “adutangariza ko kuba uyu musore yahawe imbabazi bitavuze ko bagiye kwicara ngo baterere iyo, ahubwo ngo bagiye kwitabaza inzego zibakuriye uyu musore akaba yagezwa mu butabera, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gusambanya amatungo.”

Twifuje kandi  kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge buvuga akuri iki kibazo, maze ku murongo wa Telephone umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Bwana Nsabimana cyriaque  “adutangariza ko we ari mu kiruhuko ariko ngo akaba agiye kubwira abasigaye mu mwanya we bagakurikirana icyo kibazo.”

Kugeza ubu uyu wasambanyije ihene ari ari mu rugo iwabo aho ngo aba wenyine kuko ise afungiwe icyaha cy’ubwicanyi yakoze mu mezi abiri ashize, naho nyina we akaba yaritabye Imana mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko ikibazo cye kigikurikiranwa.

VUNINGOMA David-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *