Karongi-Rubavu: Inkuba yakubise abantu 3-2 bahasiga ubuzima

Mu Murenge wa Kanama wo mu Karere ka Rubavu na Karongi inkuba yakubise abana abantu 3 barimo abanyeshuri bavaga ku ishuri , 2 bahita bahasiga ubuzima.

Image result for inkuba yakubise abantu

I Rubavu byabaye ahagana saa munani n’igice, ibakubitira aho bigaga ku ishuri ribanza rya Kanama Catholique. Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw’ibanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Tuyisenge Annociate, yavuze ko abo bana inkuba yabakubise mu masaha imvura yagwaga muri ako gace.

Yatangarije Kigali Today kandi ko no kuri uyu wa Kabiri, nabwo inkuba yakubise abandi bantu bane bo mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Karongi- inkuba yakubise umusore witwa Nsabimana Eduard ahita yitaba Imana.

Umusore witwa Nsabimana Eduard wari mu kigero cy’imyaka 22 wo mu mudugudu wa Kibingo akagari ka Gitabura umurenge wa Twumba mu karere ka Karongi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda yakubiswe n’inkuba ubwo yari ahagaze mu muryango w’inzu y’iwabo ahita yitaba Imana.

Nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Twuma bwana Nsanganira Viane, yatangaje ko uyu musore yakubiswe n’inkuba ubwo imvura yagwaga, agahita yitaba Imana. Umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa kwa muganga kungira ngo akorerwe ibizamini na abanga.

Uyu muyobozi akaba asaba abaturage ko muri ibi bihe by’imvura bajya birinda kuvugira kuri telephone,gufungura radio ndetse na television,guhagarara mu miryango y’amazu igihe imvura iri kugwa ndetse no kwirinda kugama munsi y’ibiti.

VUNINGOMA David-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *