Karongi-Mubuga:Abaturage babangamiwe no kutagira amazi meza yangijwe n’ibiza 2018

Abaturage batuye mu karere ka Karongi, umurenge wa Mubuga mu tugari twa Nyagatovu, Nyabinyenga na Murangara barasaba leta kubakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe bakongera gukorerwa imiyoboro y’amazi meza yangijwe n’ibiza muri Kamena  wa 2018.

Ni nyuma yo gutegereza igihe kigera ku mezi umunani amazezerano bari bahawe n’ubuyobozi bwabizezaga ko umwaka wa 2018 utazarangira batavoma amazi meza nk’uko byahoze .

Aba baturage babwiye umunyamakuru wa celebzmagazine.com ko kuri ubu bakoresha amazi mabi cyane bavoma mu kiyaga cya kivu, mu gihe abandi bake bavoma ku masoko aboneka mu duce dutandukanye batuyemo.

Bakomeza bavuga ko mu kugerageza gukorerwa ubutabazi bwihuse ku bufatanye n’umushinga Living water bari bagerageje guhanga amavomero abonekamo amazi ari uko bakoze ibizwi nko gupompa azwi ku izina rya Nayikondo, aho ngo buri rugo rwatangaga amafaranga y’u Rwanda Magana atanu (500 rwf)

Gusa ngo ibi byakozwe mu tugari tubiri gusa naho akandi kamwe gasigarira aho.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki cyibazo celebzmagazine.com yavuganye n’umuyobozi w’umurenge wa Mubuga Bwana Ntakirutimana Gaspard agira byinshi akivugaho aho yanagarutse ku gihe ntarengwa ayo mazi azaba yongeye kugezwa ku baturage.

Yagize ati: “Nibyo koko amazi yo mu tugari twa Nyagatovu, Murangara na Nyabinyenga mu mwaka ushize imiyoboro yayo yangijwe n’inkangu bituma abaturage batongera kuyavoma nk’uko byari bisanzwe, nyuma yo kubona iki kibaazo ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’umushinga wa Living water hageragejwe gukorwa ama Nayikondo yo kuba afasha abaturage mu kubona amazi mu gihe andi hari hagikorwa inyigo yayo ngo nayo atangire akorwe, ari nabyo biriho kuri ubu kuko umushinga wa OIA ku bufatanye n’akarere kacu ka Karongi batarenza ibyumweru bibiri badatangiye kubaka imiyoboro mishya isimbura iyangijwe n’ibiza kugira ngo abaturage bongere babone amazi meza nk’uko byahoze.”

Tubibutse ko ibi byatangajwe n’ubuyobozi byari byagarutsweho mu mwaka washize aho bwavugaga ko utagomba kurenga amazi meza ataragezwa ku baturage.

VUNINGOMA David – celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *