Karongi: Ikigo nderabuzima cya Bubazi umubyeyi wari ukimara kwibaruka abana babiri n’umwe mu bana bitabye Imana

Ku kigo nderabuzima cya Bubazi, kiri mu kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera, akarere ka Karongi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu masaha y’isaa tanu na 45, humvikanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa Icyimpaye Jeanne, wari amaze kwibaruka abana babiri.

Related image

Uyu nyakwigendera ngo ibise byamufatiye mu rugo aba ari naho abyarira, aho mu bana babiri yibarutse umwe muri bo nawe yahise yitaba Imana.

Akimara kubyara ngo yari afite umunaniro ukabije, aho ngo yasaga n’uwaheze umwuka ariko abo mu muryango we baba bamuretse ngo abanze agarure akabaraga.

Ibi ariko ngo siko byaje kugenda kuko byarangiye uyu nyakwigendera agiye muri koma ari nabwo yahise ajyanwa kwa muganga,  nyakwigendera ngo yagejejwe ku kigo nderabuzima hashize amasaha umunani abyaye ahita apfa.

Ku murongo wa telephone Celebzmagazine.com yavuganye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bubazi Bwana NTEZIRYAYO Anastase adutangariza ko “nyakwigendera ICYIMPAYE Jeanne yagejejwe ku ivuriro ari kumwe n’umwana umwe kuko undi yari yamaze kwitaba imana akivuka, muri ako kanya na nyina ahita yitaba Imana. akomeza avuga ko kugeza ubu urwo ruhinja rwamaze kugezwa ku bitaro bikuru bya KIBUYE kugira ngo rwitabweho n’abaganga.”

Nyakwigendera Icyimpaye yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo mubijyanye n’icungamutungo (UR-CBE) mu mwaka wa gatatu.

VUNINGOMA David-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *