Karongi:Amayobera kumpfu z’abaturage zahato nahato,haratabazwa Leta

Ku cyumweru tariki ya 26 kanama 2018. Mu mudugudu wa Nyagahinga,Akagari ka Ruhinga umurenge wa  Gitesi , Akarere ka Karongi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu masaha ya 3h:30 za mu gitondo nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa NDACYAYISENGA Eduard,wasanzwe ku nzira n’abaturage yapfuye.

Related image

Abaturage bo mu gace uyu nyakwigendera yari atuyemo bavuga ko yari asanzwe akora akazi k’ubutunzi, hirya no hino mu mu murenge wa Gitesi no hanze yaho ndetse akaba yakundaga no gusabana nk’uko bivugwa n’umubyeyi umubyara witwa BIRIKUNZIRA Isacal.

Umubyeyi we aganira na Celebzmagazine.com  yagize ati “Nyakwigendera yari umuntu ukunda gushyenga,nta makimbirane yagiranaga n’abantu”.

Abaturage bakomeje bavuga ko muri uyu murenge wa Gitesi imfu nk’izi zikomeje kugenda ziyongera ndetse ngo basigaye bagenda bikandagira mu gihe cy’amasaha ya nijoro, bakaba basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora hagatabarwa ubuzima bwabo.

Ku murongo wa telephone,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi HABIMANA Protogene, Yatangarije Celebzmagazine.com ko mu gitondo cyo  kuwa gatandatu uyu  nyakwigendera yari yatembereye mu Gasanteri k’ahitwa kuri FUWAYI muri Bwishyura,aza kuhava  mu ma saa 14h z’amantwa.

Nyuma yaho gato mu ma saa 17h aza kugaragara mu mudugudu w’iwabo ahari indi santeri yitwa  Nyagahinga mu kagari ka Ruhinga. Aho yanywaga inzoga ndetse ngo kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumubona kugeza ubwo yaje kubonwa n’abaturage mu rukerera rwo ku cyumweru aho ngo baje kumusanga afite ibikomere ku kuguru ku imoso n’ikindi ku kuboko ku indyo.

Akomeza avuga ko abamubonye ku manywa bamubonye yambaye inkweto za bote ariko ngo ubwo bageraga ku murambo we, basanze ntazo yambaye. Akavuga ko abagurishije izo nkweto ahazwi nko kuri FUWAYI batawe muri yombi, ubu bakaba bari gukurikiranwa na Polisi kugira ngo hamenyekane ukuri kujyanye n’urupfu rwa NDACYAYISENGA.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi akaba asaba abaturage batuye muri uyu murenge ,kwirinda kugirana  amakimbirane hagati yabo ndetse n’ubuzinzi kuko aribyo ntandaro y’imfu nk’izi za hato na hato.

Kuri ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu babiri, hakaba hagishakishwa undi umwe

mu iperereza ku bijyanye n’urupfu rwa NDACYAYISENGA Eugene.

 

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *