Karongi: Akabari gatangaje kateje impaka

Aka kabari gaherereye mu mudugudu wa Rwimpongo, akagari ka Ruragwe, umurenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Aka ni akabari k’uwitwa Nyiransabimana Eugenia.

Ubusanzwe ngo aka kabari k’uwitwa Nyiransabimana Eugenie kari karafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge, aho kuri ubu ngo butazi uburyo kongeye gufungurwa kandi katagira ubwiherero.

Madamu Nyiransabimana ugacururizamo inzoga, ndetse akanokereza inyama abagana iwe, avuga ko aka kabari akoreramo agakodesha ndetse anatanga imisoro ya buri kwezi.

Uyu ni madamu Nyiransabimana Eugenie ukorera muri aka kabari

Abahererwa serivisi muri aka kabari bo batangarije Celebsmagazine.com ko bisa nko kubura uko bagira kuko ngo uretse kuba nta suku ihagije ihabarizwa, n’inyama zihacururizwa ziba ziri ku giciro gito kandi ari nini ugereranyije n’iz’ahandi, bo bakaba bakeka ko zaba ari izamatunga aba yaguzwe yibwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Bwana Niyonsaba Siriac avuga ko aka kabari kagomba gufungwa ndetse ngo basanga nyirako yararenze ku mategeko akaba yanabihanirwa.

VUNINGOMA David-Celebsmagazine.com




One thought on “Karongi: Akabari gatangaje kateje impaka

  1. Kalisa E

    Nyamuneka uwo muntu bamufashe ahubwo ahatunganye naho kumuhana no kumuhagarika ureba ukuntu yirwanaho ahongaho mu cyaro! Niba agurisha make rero bagenzi be bazamugirira ishyari! Nibamugire inama batamunanije. Bareke akore, niba afite aba clients ni uko bashima services abaha.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *