Karongi: Abaturage barasaba guhabwa amashanyarazi bamaze imyaka isaga ibiri bijejwe n’ubuyobozi

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Mubuga, abaturage batuye mu tugari twa Nyagatovu, Murangara na Nyabinyenga barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bagahabwa umuriro w’amashanyarazi bamaze imyaka irenga ibiri bategereje nyuma yo kuyemererwa n’ubuyobozi ndetse n’amapoto insinga zawo zigomba kuzamanikwaho akaba amaze icyo gihe cyose ashinze mu bice bitandukanye bigize utwo tugari.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa celebzmagazine.com bavuga ko kuba badafite umuriro bibatera igihombo kinini ku bwo kutagira ibikorwa bikorwa hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi aho batuye muri utwo tugari tugera kuri dutatu.

Umwe mu batuye i Nyagatovu witwa Migambi yagize ati:“Birakwiye ko ariya mapoto yabaye iciro ry’imigani amanikwaho insinga abaturage bagatangira gutezwa imbere n’ibikorwa bikorwa hifashishijwe amashanyarazi kuko nk’ubu tujya gusudiza ibikoresho by’ibyuma i Kantarange, tugashesha ubugari iyo bigwa tukiyogoshesha ari uko twaremye amasoko, kandi rwose baradusezeranyaga ko uyu mwaka ushize utari kurangira tutaracanirwa.”

Ni mu gihe kandi n’abamwe mu batuye i Nyabinyenga na Murangara bose bahuriza ku cyifuzo nk’iki cy’ab’i Nyagatovu. Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, celebzmagazine.com yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga bwana Ntakirutimana Gaspard watangaje ko nta by’umweru bibiri bishira umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo zo mu tugari twavuzwe haruguru udasubukuwe kuko ngo wari warasubitswe na ba nyir’ugutsindira isoko ryo kuwugeza ku baturage.

Yagize ati: “Banki ny’Afurika itsura amajyambere (BAD) niyo yari yateye inkunga umushinga wo guha amashanyarazi abaturage bo muri turiya tugari, nyuma yo gushinga amapoto ubushobozi buba buke, ari nacyo cyari cyaratumye umushinga uhagarara, ariko kuri ubu ku bufatanye n’akarere mu gihe cy’ibyumweru bibiri ibikorwa byo kugeza umuriro ku baturage biraba byasubukuwe kuko twabavugishije batubwira ko inyigo yose yamaze gukora.”

Mu gihe abatuye uyu murenge wa Mubuga bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi abifite bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba naho rubanda rugufi bo bakifashisha ibikoresho biciriritse mu kumurika n’ijoro birimo amatoroshi ashyirwamo amabuye mva ruganda yabugenewe.

Vuningoma David-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *