Karongi: Abakozi bambuwe na SINOHDRO (STECOL) barishyuza bagahabwa impapuro zibirukana

Kompanyi ya SINODHRO (STECOL) aba bakozi bashinja ubwambuzi  ni iy’Abashinwa, yabakoresheje ubwo hubakwaga umuhanda uturuka muri rond point ya Rubengera mu Karere ka Karongi ikagera ahitwa mu Gisiza , uwo muhanda ukaba ureshya n’ibirometero 25.

Image result for SINOHYDRO (STECOL)

Aba bakozi bavuga ko hashize  iminsi igera kuri 15 batarahabwa  amafaranga bakoreye, aho ngo iyo bagiye kuyaka, umukozi ushinzwe abakozi muri iyo kompanyi witwa Ahishakiye Angelique, abanza kubereka urupapuro bagomba kubanza gushyiraho imikono, urwo rwandiko ngo rukaba rukubiyemo amabwiriza avuga ko bagomba gusinyira ko bavuye muri ako kazi biyirukanye.

Kugeza ubu aba baturage bakoreye iyi kompanyi bakaba bibaza impamvu bakomeza gusiragizwa mu gihe bo bavuga ko ngo bagomba guhemberwa ibyo bakoze kuko ngo bamwe muri bo batangiye kwishyuzwa na ba nyir’amazu bakodesha. Aba bakozi bavuga ko kuva kuwa 13 Nzeri 2018 batangiye kwiruka ku mafaranga bakoreye ariko ngo bakomeza guhezwa mu gihirahiro nabakogombye kubishyura.

Ku murongo wa telephone Celebsmagazine.com yavuganye na Ahishakiye Angelique ariwe ushinzwe imishahara yabakozi muri iyo kompanyi maze adutangariza ko  “mu bakozi 28 bari bafite icyo kibazo cyo kuba batarahembwa 12 bonyine aribo basigaye kubera kuva kwanga kuva ku izima ngo bemere gusinya inyandiko basinye nabo babe bahabwa imishahara yabo”

Ni mu gihe abakozi bo bavuga ko ibikubiye muri iyo nyandiko bategekwa gusinya harimo ingingo ziburizamo amafaranga y’ imperekeza bagomba guhabwa nyuma yimishahara, kuko ngo bo batifuza kongera gukorana n’iyi kompanyi kubera uburyo yishyuramo bavuga ko bugoranye  ndetse ngo bakaba bafite n’impungenge ko iyi kompanyi ishobora kugenda itabishyuye dore ko ngo iteganya kwimurira ibikorwa byayo I Rukomo, mu karere ka nyagatare ho mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Umwe muri abo bakozi utifuje ko amazina ye .Yagize “bamaze igihe gisaga ibyumweru bibiri basiragira ku karere bajya kureba ushinzwe abakozi ba leta n’umurimo kugira ngo abafashe kubakurikiranira ikibazo ariko ngo kuri ubu babuze uwabaha igisubizo nyacyo  cyuko babona amafaranga yabo.”

Celebzmagazine.com yavuganye n’umukozi ushinzwe abakozi ba leta n’umurimo mu karere ka Rutsiro, bwana NDUNGUTSE Innocent adutangariza ko itegeko rigenga abakozi ba leta n’umurimo ryavuguruwe ndetse yanagerageje kubereka zimwe mu ngingo zirikubiyemo ariko ngo ntibahita babyumva agakomeza avuga ko ngo bagiye kugerageza guhuza aba bakozi bagera kuri 12 na kompanyi babakoresheje ariyo SINOHDRO (STECOL) mu buryo  bwo kugerageza kubumvikanisha ikibazo bafitanye kigakemuka.

Tubibutse ko iyi kompanyi ya SINOHDRO (STECOL) aba bakozi bashinja ubwambuzi yabakoresheje, yabakoresheje uturuka kuri Rond point ya RUBENGERA kugera ahitwa mu GISIZA hakaba harimo intera yibirometero 25.

VUNINGOMA David-celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *