Karidinari arashinjwa guhishira Umupadiri wasambanyije abana

Karidinari Philippe Barbarin arashinjwa ko atashoboye gushyikiriza Polisi umupadiri witwa Bernard Preynat, ushinjwa gusambanya abana kandi yarari muri Diyoseze ayobora.

Cardinal Barbarin ahura na Papa muri 2016

Karidinari Barbarin ahura na Papa muri 2016

Karidinari Barbarin usanzwe ari musenyeri wa diyoseze ya Lyon mu majyepfo y’Ubufaransa, yemeye ko yari kuba yarirukanye, Bernard Preynat ubarizwa muri diyoseze ayobora, ariko nanone ahakana ko yamukingiye ikibaba.

Inkuru ya BBC ivuga ko uru rubanza ruregwamo abandi bantu batanu barimo n’abapadiri babiri, ruzamara iminsi itatu.

Ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina riregwa Padiri Preynat, ryakozwe mu myaka ya 1980 igihe yayoboraga itsinda ry’aba Scout agahohotera abana b’abahungu bagera kuri 70.

Karidinari Barbarin yiregura avuga ko amakuru y’ibi birego yayamenyeshejwe muri 2014, aze muri 2015 agahita yirukana uyu mupadiri muri diyoseze ye.

Nyuma yo kumva ubwiregure bwa Karidinari, ubushinjacyaha bwanzuye ko atagomba gukomeza gukurikiranwa ku cyaha cy’ihishira.

Itsinda rirengera inyungu z’abahohotewe ryahise ritangaza ko rishaka kumukurikirana.

Bavuga ko uwo mukaridinali hamwe n’abandi bo mu rwego rwo hejuru muri Kiliziya byanze bikunze bari bazi ibyaha bya Padiri Preynat ariko bananirwa kumutanga kuri polisi.

Icyo bashingiraho, ni itandukaniro rinini riri mu byo Kiliziya Gatulika ivuga ku mugaragaro yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyiberamo imbere.

Padiri Bernard Preynat

Image result for philippe barbarin cardinal




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *