Karen Ibascouk umunyaphilipinnekazi niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth 2017

UmunyaFilipinekazi Karen Ibasco, niwe wambitswe ikamba rya Miss Earth2017, ni mu muhango wabereye , Mall of Asia Arena mu murwa mukuru wa Philipine,Manila.

Miss earth 2017 umunyaphilipinekazi niwe wahize abandi.

Mu muhango wayobowe naJames Deakin.Nkuko bisanzwe mu marushanwa ya banyampinga, Ibasco yambitswe iri Kamba na Miss Earth 2016  Katherine Espin,UmunyaEcador wari urifite kuva umwaka ushize.

Ibasco ufite impamyabumenyi mu bugenge (Physics) bimwe mu byo yahigiye isi ni uguteza imbere ingufu z’ibicanwa bikomoka ku myanda mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mu mbwirwaruhame y’uzuye amarira y’ibyishimo Ibasco yagize ati”Ndabizi neza ko isi y’ugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe,ntekerezako impamvu nyamukuru ari ubujiji bw’abatuye isi , icyo dukeneye ni guhinduka tuvamuri ubwobujiji.Dukeneye kuvugurura ubwenge bwacu kugira ngo dutabare isi yacu igeze mu bibazo,kandi twese hamwe mpanyako tuzabishobora”

Ibasco si uwa mbere mu banyafilipilipinekazi uhawe ikamba,dore ko mu 2015 nanone , umunyafilipinekazi Angelia Ong yari yaryegukanye, ndetse no mu mwaka 2014 , Jamie Herrel yari yaryibitseho.

Ibascouk yabaye Miss Earth 2017

Mu bisonga bye hari umunyaOsitarariyakazi Nina Robertson wiswe Miss Earth Air 2017, ndetse n’umurusiyakazi Lada Akimova Miss Earth Fire 2017 wiswe Umunyakolombiyakazi Juliana Franco wiswe Miss Earth Water 2017.

Umunyarwandakazi Miss Honoline Hirwa uzwi nka Miss Gisabo ,yatahiye kuza muri 15 basubije neza mu irushanwa. Miss Gisabo w’umunyarwandakazi kandi ,akaba yarabuze amahirwe yo guhabwa igihembo cya Zahabu kubera ko yanze kwambara akenda bambara barimo koga kazwi nka bikini,ibintu we yafataga nko kwica umuco nyarwanda.

IldephonseDusabimana Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *