Kabeza: MC Tino yatamarijwe mu kabari

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 4 Ukwakira 2019 mu kabari kazwi nka Wakanda Villa gaherere ku Kabeza mu mujyi wa Kigali ubwo hizihizwaga ibirori “Entertainment Industry Night” byahuje ibyamamare binyuranye,umunyamakuru MC Tino yashatse gusoma umukobwa aramwangira birangira amutamarije mu ruhame.

Umunyamakuru MC Tino yashatse gusoma umukobwa aramwangira birangira amutamarije mu ruhame

Ibi birori byabaga ku nshuro ya mbere ndetse ababyitabiriye bakagaragaza ibyishimo bidasanzwe,bitunguranye MC Tino wari uyoboye ibyo birori yashatse gusoma umwe mu bakobwa  bari babyitabiriye arabyaga aramutamaza aramwiyaka baratandukana, abari aho bamuha urw’amenyo bati”Buuuuuuu!”.

MC Tino kandi yaranzwe n’utundi dushya dutangaje byateye bamwe kumushinja ubusinzi. Iryo joro yaranzwe no kwifuza gusoma abagore banyuranye  bakamwangira.Ikindi yagaragaye apfukamye mu bafana yaryohewe n’ibirori.

MC Tino yafotowe yamatanye n’umukinnyi wa Film Mama Sava nawe wari witabiriye ibi birori  bagiranye urugwiro biratinda.

Video irakugeraho vuba

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Kabeza: MC Tino yatamarijwe mu kabari

  1. Francis MUTABAZI

    Mpora mbuvuga ko hari abiyitirira kuba abanyamuru mubyukuri bashaka kick gusa ushobora ute muruhame gushaka gusoma abagore Bose?
    Scandal!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *