Justin Bieber na Ariana Grande bakoze indirimbo izavamo ubufasha ku bagizweho ingaruka na COVID-19 

Abahanzi Justin Bieber na Ariana Grande, bakoze indirimbo yitwa ‘Stuck with You’ izavanwamo izavamo ubufasha ku bagizweho ingaruka na COVID-19 n’abana bafite ibibazo muri Coronavirus ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bitangiye guhangana n’iki cyorezo.

Ni indirimbo ibi birangirire byiyemeje gukora ikazasohoka ku itariki 8 Gicurasi 2020, hagamijwe gukusanya amafaranga azashyirwa mu mushinga usanzwe ufasha abana witwa ‘First Responder Children’s Foundation’, andi mafaranga akazafasha abantu bitangiye gukiza amagara y’abantu muri iki gihe cya Covid-19.

Biteganyijwe ko iyi  ndirimbo izamamazwa ku buryo budasanzwe kugira ngo ivemo amafaranga menshi, kuko batangiye no kwamamaza izina ry’iyi ndirimbo kuri Instagram zabo bombi zifite abazikurikira barenga millioni 316.

Iyi ndirimbo izashyirwa ku mbuga za interineti zisanzwe zigurisha imiziki, bikaba biteganyijwe ko yabyara arenga millioni enye z’amadolari ya Amerika, amwe muri ayo akazishyurira amashuri abana bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, andi agatangwa nk’agahimbazamusyi k’abantu biyemeje gukora muri ibi bihe bakiza ubuzima bw’abantu.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *