Just Family ngo Salax Awards ni umubyeyi,abandi barayirebe ku ntugu

Mu gihe Oda Paccy na Kina Music bamaze gusezera mu irushanwa ry’abahanzi mu Rwanda ryitwa Salax Awards ,Just Family bararivuga imyato ko ari umubyeyi.

Image result for just family bashyize hanze indirimbo nshya september 2018Batatu bagize itsinda Just Family

Itsinda Just Family rigizwe n’abahanzi 3 bavuka mu Rwanda bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zikunzwe. Just Family bari guhatana mu irushanwa Salax Awards ku mwanya w’itsinda (Group) rikunzwe mu matsinga 5 akunzwe mu Rwanda.

Bahati umwe mu bagize iri tsinda,aganira na  Celebzmagazine.com yivuze imyato iri rushanwa ndetse yemeza ko ari umubyeyi wabareze kuva mu buto bwe. Ati”Twe twishimiye guhamagarwa mu irushanwa,abasezera rero sinzi icyo bikanze,twe twishimiye gukora kandi ni umubyeyi wacu wo kuva mu buto.”

Bahati aravuga imyato iri rushanwa mu gihe bamwe mu bahanzi batangiye gukuramo ikirenge bagaya urwego ririho. Urugero ni Kina Music ibarizwamo abahanzi barenga 5 n’Umuraperikazi Oda Paccy bamaze gusezera.

Charly na Nina ndetse na DJ Pius ni bamwe mu bahanzi bari batoranyijwe ngo bazitabire amarushanwa yo guhatanira ibihembo bya Salax Awards7. Aba bahanzi kuri ubu bamaze gusezera muri iri rushanwa batangaza ko bavanywemo n’imitegurire mibi ishingiye ku buryo abahanzi bashyizwe mu byiciro ndetse ko badashobora kwandika basezera.

Hashize imyaka 10 Ikirezi Group gitangiye gutanga ibihembo ku baririmbyi bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, bizwi nka Salax Awards. Ibihembo bya mbere bya Salax Awards byatanzwe mu kwezi kwa Werurwe 2009, mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, i Butare mu Karere ka Huye.

Kuva ubwo iri rushanwa ryari rikunzwe ryagiye ricika intege rigasubikwa ndetse abahanzi bavuga ko ibihembo bahabwa biciriritse.Uyu mwaka wa 2019 ubuyobozi bwa  Ikirezi Group  n’abafatanya bikorwa bahamirije itangazamakuru ko byinshi byakosowe.

Image result for just family bashyize hanze indirimbo nshya september 2018

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Just Family

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *