Jurgen Klopp umutoza wa Liverpool FC yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Kuri uyu wa Kane umutoza wa Liverpool FC Jurgen Klopp ntiyagaragaye mu kibuga ubwo abakinnyi be bitozaga, nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya. 

Nkuko tubikesha Bongo5,ngo umutoza Klopp yagerajwe gusuzumwa n’abaganga b’ikipe biranga biba iby’ubusa bibangombwa bihutira kumugeza kwa muganga.Umuvugizi bw’ikipe ya Liverpool aganira n’itangazamakuru yagize ati:Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga b’ikipe bamusabye kwihutira kugera kwa muganga agakurikiranwa birengejeho.Kuri uyu wa gatatu ntiyagaragaye mu myitozo.”

Birabe ibyuya ntibibe amaraso! Jurgen Klopp umutoza wa  Liverpool FC aravugwaho uburwayi butunguranye mu gihe mu Rwanda havugwa inkuru y’umutoza Ndikumana Katauti umutoza wa Rayon Sport wapfuye mu buryo butunguranye.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *