Amafoto n’ubutumwa bya Producer Junior ye byarijije benshi

Karamuka  Jean Luc wamamaye muri muzika nka  Junior  Multisystem, amafoto ye n’ubutumwa nyuma yo gucibwa akaboko yasangije abasanzwe bamuzi byababaje benshi.Bamwe batangiye no kwegeranya inkunga yo kumufasha.

Junior ni umwe mu bahirimbaniye  uguteza imbere  muzika nyarwanda  ariko akaza kubabaza benshi ku mpanuka ikomeye yagize kuwa 30 Werurwe 2019 agonzwe n’imodoka  bikamuviramo gucibwa akaboko.

Junior amaze gucibwa akaboko amafoto ye ntabwo yacicibikanye cyane , gusa ngo nubwo yacitse akaboko  azakomeza akorere abahanzi muzika  nubwo bitoroshye ariko ntibivuzeko azareka akazi  ke.

Image result for Junior  Multisystem

Junior Multisystem  ati “Nzakomeza nkore umuziki, banciye ukuboko kw’ibumoso kandi burya ugukora akazi kenshi muri studio ni ukw’iburyo. Hari ikintu nkunda kuvuga iyo nsoje indirimbo, iyo nizihiwe mvuga ko ‘umuziki nzawubamo kugeza mpfuye’. Umuziki undimo, ndawukunda kandi nzawukora kugeza mpfuye.”

Nasogongeye ku rupfu, narubonye n’amaso-Ikiganiro na Producer Junior uherutse kurusimbuka (VIDEO)

Uyu musore  ahamya ko hari abantu batarabona Imana kandi we ngo yamaze kuyibona kandi yamukoreye ibitangaza nawe atabasha kwiyumvisha iyo abitekerejeho.

yagize ati “Icyabayeho gituma n’iyi saha nicara ngashima Imana , hari abantu bavuga ngo ntabwo barabona Imana, ariko njyewe narayibonye. Ntabwo niyumvisha uburyo imodoka yaba irimo kugukaraga igiye guhita ikandagira umutwe hanyuma igahita ikubita kiriya cyapa cyanditseho Stop ku muhanda.”

Icyababaje benshi ni uko  Junior impanuka yamutwaye urugingo akiri ingaragu ntan’umwana afite yabyaye hanze.

 David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *