Jules Sentore yibukije abahanzi bagenzi be uburyo bwo gukumira burundu COVID-19

Mu gihe hari abatangiye gucibwa amande yo kutubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo hirindwa Coronavirus,Jules Sentore ukunzwe mu njyana gakondo yibukije abahanzi bagenzi be mu Rwanda ko uburyo bwo gukumira no guca burundu Coronavirus ari ukuguma mu ngo aho batuye no kuzirikana amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima na Police muri rusange.

Jules Sentore | eachamps Rwanda

Yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, Jules  Sentore yagize ati” Twirinde Korona Virus #Covid_19 tuguma mungo aho dutuye ndetse Tunazirikane Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima na Police muri rusange niko kuyikumira igacika burundu #MinistryofhealtRwa🇷🇼 @rwandanationalpolice Reka nitaramire.”

Ashyize ubu butumwa ahagaragara mu gihe  mu Rwanda hari abatangiye gucibwa amande yo kutubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo hirindwa Coronavirus.

Nshuti Peter wamenyekanye nka Trackslayer mu gukora indirimbo z’abahanzi mu Rwanda ari mu ba mbere baciwe amande kubera kutubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo yafashwe na Polisi y’u Rwanda, yandikirwa amande y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda imodoka akaziyafata icyorezo cya coronavirus kigabanyutse.Yiyemeje kuguma mu rugo kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage ko abatubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bashobora kwisanga bahawe ibihano bishobora no kugeza ku gufungwa.

Trackslayer ni umwe mu bakora indirimbo mu buryo bw’amajwi bakomeye mu Rwanda ukorera muri Touch Record akaba yarakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe ziganjemo izo mu njyana ya Hip Hop.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *