Judith Heard yongeye guteza impagarara ashyira amafoto hanze yambaye ubusa

Kantengwa Judith Heard, Umunyarwandakazi wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli yongeye guteza impagarara biturutse ku mafoto amugaragaza yambaye ubusa yasakajwe kuri internet anywa inzoga ndetse n’itabi.

Judith Heard”Nalongo Judith Heard” abana n’umuryango we muri Uganda ariko akunda kuba mu bihugu bya kure biturutse ku kazi akora ko kwerekana no guhanga imideli.

Ubu, Judith Heard ari i Paris mu Bufaransa aho yagiye kwagurira ibikorwa bye by’imideli n’abasanzwe babikora mu Burayi. Yatunguwe n’uko akigera mu Bufaransa abantu bataramenyekana bashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe ndetse akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko WhatsApp muri Uganda.

Umuntu wasohoye amafoto agaragaza Judith Heard yambaye ubusa bikekwa ko ari umwe mu basore bigeze kugirana ibihe byiza mu minsi yashize akaba ayashyize hanze ubu. Nubwo uwayasohoye ataramenyekana bikekwa ko ari icyiciro gishya cy’ayasohotse mu mpera za 2013 nayo agateza impagarara muri Uganda.

Mu mafoto mashya yashyizwe hanze, hari aho Judith Heard yicaye atandukanyije amaguru yikinga akenda gato gahishe ku gitsina n’amabere gusa afashe ikirahuri cy’inzoga anatumura itabi.

Muri aya mafoto menshi, hari aho uyu mugore agaragara ahagaze wese imyanya y’ibanga igaragara uko yakabaye; ubundi yifotoreje mu bwiherero asa n’uwarimo yitegura kujya gukaraba.

Judith Heard yavuze ko ‘uwasohoye ayo mafoto ari umugome ugamije kubangamira ibikorwa bye no kumwambika isura mbi’.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook avuga ko ababazwa n’uko batavuze ibikorwa byiza amazemo iminsi mu Bufaransa ahubwo bakihutira kumwandagaza bakoresheje amafoto ye.

Yagize ati “Mu ntangiriro z’iki cyumweru narimo nkora ariko nta kintu na kimwe cyabivuzweho, mwacunze itafari rimwe rivuye mu rukuta rwanjye abenshi muri mwe murarifata muricamo ibice maze murahindukira murabintera mukoresheje uburyo butandukanye kuri internet.”

Yongeyeho ati “Mu buzima, twese dufite ahashize hatari heza, ariko rero ntabwo dukwiye kubyuririraho mu gusobanura abo turi bo uyu munsi. Ubwo nari ngiye, naketse ko hari amahirwe yo kuvugwa neza, ariko reka mbamenyeshe ko nta kintu kizambuza kugera aho nifuza cyangwa ngo kimbuze gukomeza kubera urugero rwiza abantu babanye nanjye kuva ku munsi wa mbere. Ntabwo nabuza indimi z’amashitani ariko nibiba ngombwa ko nsangira nayo[amashitani] nzakoresha ikiyiko kirekire.”

Judith Heard yasabye imbabazi abafana n’umuryango we. Ati “Ku bafana banjye, umuryango, inshuti n’abaterankunda mbasabye imbabazi ku bw’ingaruka mbi z’imigambi y’umwanzi ushaka kwishimisha anshyira hasi. Umugambi wapfubye 100%.”

Uyu munyamideli ni umubyeyi w’abana batatu, babiri muri bo ni impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard naho uwa gatatu ni uwo yafashe yiyemeza kumubera nyina.

Dore ubutumwa yashyize hanze nawe yisegura ku bafana

 

 

Ubu, Judith Heard ari i Paris mu Bufaransa

 

Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *