Joseph Kabira yemeye kurekura ubutegetsi,ni nyuma y’uko imyaka 17 yihiritse se Laurent Desire Kabila wari Perezida yishwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hatewe intambwe ishimishije mu nzira y’amatora muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Ni nyuma yaho ishyaka riri ku butegetsi ritangaje undi mukandida uzarihagagarira utari Perezida Kabila.

Image result for Joseph Kabila

Perezida Joseph Kabila wa RDC 

Mu itangazo yasohoye ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika  yavuze ko iyo ari intambwe ikomeye mu nzira ya Demokrasi muri Congo.

Imenyesha ko ishimishijwe n’ingingo ya Kabila, yo kubahiriza Itegeko Nshingiro n’ibiri mu masezerano yashyizweho umukono mu Ugushyingo 2016, ayo masezerano amusaba kutongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu

Amerika itangaza ko Abanyecongo bagomba kwishyira bakizana bagaragaza ibitekerezo byabo banahitamo abakandida bifuza nta bwoba cyangwa bikanga ababica cyangwa babagirira nabi mu bundi buryo.

Amerika irasaba Leta ya Congo na komisiyo ishinzwe gutegura amatora gufata ingingo zikenewe mu kuyategura akazanagenda neza ku wa 23 Ukuboza.

Imenyesha ko Abanyecongo babonye amahirwe yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro nta maraso amenetse ndetse inatangaza ko yiteguye kubafasha muri aya matora.

Twabibutsa ko itariki nk’iyi ya 16 Mutarama umwaka wa 2001, mu masaha y’igicamunsi nka saa saba n’igice, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo humvikanye inkuru y’incamugongo ko uwari Perezida w’Iki gihugu muri icyo gihe apfuye arashwe n’uwari ushinzwe kumurinda bya hafi ndetse nk’uko byari bisanzwe uyu Perezida Laurent Desire Kabila ngo yari umuyobozi wizera abarinzi be cyane ko yabitaga ba Kadogo (ijambo ry’igiswahili rivuga umwana) ndetse akaba yarakundaga kuvuga ko ari abana be ntakibi bashobora kumukorera.

Nyuma gato mu mwaka w’ 1997, afatanije n’ibyo bihugu twavuze haruguru, Laurent Desiré Kabila yari yamaze guhirika ku butegetsi Mombutu bidatinze ahita anaba Perezida w’icyo gihugu muri uwo mwaka ndetse anahita ahindura izina ryacyo dore ko cyitwaga Zaire kuva mu mwaka w’1964 ahita agiha izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyuma gato, nko mu myaka itatu uyu Laurent Kabila ari ku butegetsi, yaje kongera kwihindukana ibi bihugu byamufashije gufata igihugu ndetse atangira kugaba ibitero binyuranye muri ibi bihugu.

Kuri ubu imyaka ishize ari 17 uyu mugabo apfuye ndetse benshi bahamya ko ari umwe mu banye Kongo bagerageje guharanira ubwigenge na Demukarasi muri kiriya gihugu n’ubwo nta byera ngo de, usanga hariho n’abarwanya ubutegetsi bwe bafite ibyo bamunenga.

Mu gutunganya iyi nkuru, twifashishije imbuga nka : Wikipedia, Radio Okapi, The Guadiant, Jeune Afrique.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *