Jose Mourinho yabonye akazi nyuma y’igihe gito yirukanywe na Tottenham

Ku ya 19 Mata uyu mwaka 2021, Jose Mourinho w’imyaka 58 yakuwe ku mirimo ye muri Tottenham, aho yananiwe gushyira iyi kipe mu makipe ane abanza muri shampiyona y’Ubwongereza (Premier League).

Umunya-Portugale, Mourinho wigeze gukorera muri Serie A hamwe n’ikipe ya Inter, nyuma y’igihe gito yirukanywe muri Tottenham azize umusaruro mubi yamaze kubona akazi gashya mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Nubwo yagiye ahirwa mu gutoza mu makipe menshi, cyane cyane mu Butaliyani aho yari yarigeze gutsindira ibikombe byinshi muri Inter, bityo akaba yahise abegukwa na As Roma nayo idahagaze neza muri uyu mwaka 2021 aho iri ku mwanya wa Karindwi akazagira amasezerano azatangira umwaka 2021 kugeza mu mwaka 2024.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwemewe rw’iyi kipe, perezida Dan Friedkin na visi perezida Ryan Friedkin bagize bati: “Twishimiye kandi twishimiye kwakira Jose Mourinho mu muryango wa AS Roma.

Aba bayobozi bishimiye kwakira Jose Mourinho nkumutoza bazikora aharanira ishema ryo kwegukana ibikombe byinshi binyuranye ndetse harimo n’ibyo y’ibitseho.

Ni mugihe uyu mukoza agomba gutangira akazi ke umwaka utaha w’imikino 2021-2022 muri shampiyona y’Ubutaliyani Seria A.

Ikipe ya As Roma ubu iratozwa na Paulo Fonseca utorohewe nyuma yo kunanirwa gushyira ikipe n’ibura muri enye za mbere kugira ngo izabashe gukina imikino ya UEFA Champions League umwaka utaha dore ko n’umukino wa mbere muri Europa League yatsinzwe na Manchester United ibitego 6 kuri 2, Mugihe hategerejwe umukino wo kwishyura i Roma kuri uyu wa Kane, ikaba ihagaze ku mwanya wa karindwi muri Seria A.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *