Jordin Sparks mu byishimo bikomeye,nyuma yogushyingiranwa na Dana mu buryo bwibanga, none ubu akaba atwite

Jordan Sparks na Dana Isaiah kuri uyu wa kabiri nibwo batangajeko bambikanye impeta yo kubana, mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka.Iyi couple kuri ubu ngo bari mu byishimo bikomeye kuko bitegura kwibaruka mu mwaka utaha.

Mu byishimo byinshi Sparks na Dana bavugako buri umwe yishimirako yashakanye n’undi kandiko nta n’umwe uzigera abyicuza.Uyu ni Jordin Sparks “Nifuzagako uyu munsi nawishimirandi mu bushorishori bw’umusozi, ndumva nishimye kurusha ubuzima bundi nabayeho”

Ibi babigaragaje ubwo bagaragaye bishimisha n’inshuti zabo muri Hawai.Sparks wahoze  akundana n’ibyamamare bitandukanye nka Jason Derulo na Sage the Gemini,avugako atumvaga ko nawe igihe kizagera ngo areke kwitekerezaho ,ahubwo agatekereza ku muryango akunda.

Bishimiye ko bagiye kubona umwana mu mwaka utaha.

Nyuma y’amezi make iyi couple yahise ihishura ko biteguye umwana mu ntangiro z’umwaka utaha.Abazwa ku mwana atwite, Sparks yagize ati”ntabwo nahita ntangaza niba ari umuhungu cyangwa umukobwa gusa , ndishimye kandi nshimishijwe no kuba ntwite.Nshimishijwe no kubamfite Dana ,uyu mwana ntwite ndetse n’umuryango wanjye bose bandi iruhande.“ yakomeje Sparks agaragaza ibyishimo bikomeye ndetse ntiyanatinye kuvugako aribyo byishimo bya mbere yari agizekuva yabaho.

Dana na Sparks bari mu bihe byiza ku mazi

Jordin Sparks ni umuhanzi n’umukinnyi wa filme mwamenye ku ndirimbo ze nka One step at time, Tattoo, na No Air yakoranye naChriss Brown.

IldephonseDusabimana-celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *