John Legend yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya w’umugabo w’igikundiro

John Legend w’imyaka 40 y’amavuko yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya w’umugabo w’igikundiro gihebuje w’umwaka wa 2020 watowe n’Ikinyamakuru “People”, aba umwirabura wa gatatu ushyizwe kuri uyu mwanya mu nshuro eshatu zikurikirana.

Pin on Michael Bakari JordanMichael B. Jordan yakinnye muri filimi zikomeye kandi zakunzwe

Michael B. Jordan yakinnye muri filimi zikomeye kandi zakunzwe nka “Black Panther” aho yitwaga Erik Killmonger. Ni umusore w’imyaka 33 ukiri ingaragu, wubatse izina ku rwego ruhambaye mu 2015 ubwo yakinaga muri filimi yiswe Creed iba ari iy’umurwano w’iteramakofe. Muri iyi filimi yakinnye atozwa na Sylvester Stallone.

Akundwa na benshi kubera igihagararo cye n’igikundiro no kuba ari umusore w’uburanga, ukurura abo badahuje igitsina.

John Legend - YouTubeJohn Legend yasimbuwe na Michael B Jordan ku mwanya w’umugabo w’igikundiro

Abaye umwirabura wa gatatu ku nshuro zikurikiranya uhawe iri zina ryo kuba umugabo w’igikundo w’umwaka, nyuma ya Idris Elba mu 2018 na John Legend mu 2019.

Ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini basaba impinduka mu buryo sosiyete ibayeho cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’aho yavuze ko abirabura muri sinema bakwiye gufatwa kimwe n’abera.

Mu gihe muri Amerika habaga imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa abirabura, Michael na we yiyunze ku bandi benshi yamagana ubu bugizi bwa nabi.

Uyu muhanzi yateye ikirenge mu cya bagenzi be baherutse gutwara mwene iki gihembo barimo John Legend ,The Rock’ Johnson, David Beckham ndetse na Idris Elba uherutse kucyegukana umwaka ushize.

 

Lesbians — MICHAEL B. JORDAN by Michael Rowe for Essence... | Michael  bakari jordan, Micheal b jordan, Micheal jordan

 

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *