John Bunyeshuli “Tiger” agiye gutangiza ishuri ryigisha kumurika imideri n’ubwiza mu Rwanda

John Bunyeshuli umwe mubamaze gushinga imizi no kugira ubunararibonye mu bikorwa by’imyidagaduro akaba cyane yibanda mu marushanwa yo kumurika imideri ndetse n’ubwiza akaba n’umuyobozi mukuru wa Kigali International Fashion Week, aratangaza ko mu mwaka wa 2019 atangiza umushinga w’ishuri ryigisha kumurika imideri n’ubwiza mu Rwanda.

Image result for John Bunyeshuri

John Bunyeshuli avuga ko ajya hirya no hino muntara z’u Rwanda ndetse n’uturere agatoranya abantu abona ko babera igikorwa cyo kumurika imideri n’ubwiza ariko kandi akabaha ibigenderwaho yakuye i Burayi no muri Amerika y’amajyaruguru, aha akaba akorana n’itsinda ry’abanyarwanda bo muri Diaspora ariko ikigenderewe ari ukuzamura impano n’ubumenyi buba bwihishe mubakiri bato.

John Bunyeshuli ni muntu ki?

John Bunyeshuli yavukiye i Kampala muri Uganda mu myaka myinshi ishize, hanyuma baza kwimukira i Nairobi muri Kenya nk’impunzi mu myaka ya za 1980 aho yari akiri muto,baba iyongiyo bigeze nko mu mwaka w’ 1996 berekeza mu gihugu cya Canada mu gace kitwa Vancouver aho baje kuva bajya gutura i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yarangirije amashuli ye ya kaminuza abona degree mu mibanire y’inzego n’ihererekanyamakuru (Public Relations) ari naho agituye n’uyu munsi, gusa ngo akunze kujya mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi by’umwihariko mu Bwongereza na Sweetland agakomeza gukora akazi kagendanye nibyo yigiye agamije kwagura no gukuza ibyo akunda bya Public Relations  no gukunda abantu akaba imyaka 30 y’ubuzima bwe yarayibayemo mu bihugu bitandukanye byo hanze, ariko nanone atewe ishema no kuba yaragarutse iwabo aho mama we atuye i Gihindamiyaga i Butare, ubundi akanyuzamo akaba i Mbarara muri Uganda ngo ni umukonyine, naho papa we wapfuye akaba yari umuhima wo mubanyankole bivuze ko John Bunyeshuli amaraso ye avanze n’ay’ abanyarwanda ndetse n’ay’ abahima bo mubanyankore.

John Bunyeshuli afite umukobwa ufite imyaka 19 uba mu mujyi wa New York na we akaba akora mu byo kumurika imideri n’ubwiza akaba afite aho abereye boss, agakora ibigendanye n’ubucuruzi no kwamamaza, umukobwa we amubwiye ko akunda ibyo akora yiyemeza kumubera Manager igihe runaka, gusa Bunyeshuli ashimangira ko kuba Manager w’umukobwa ukiri muto ni ibindi bindi ngo birahinyuza.

Bunyeshuri amaze kubibonamo ubunararibonye yiyemeza  gusubira ku ivuko gushakisha abakobwa baba bari mukigero nk’icy’umukobwa we kugira ngo azamure impano zabo ndetse abateze imbere, nibwo yaje mu Rwanda atangira gukora nk’ibyo yakoraga akiri Manager w’umukobwa we i New York, abikora mu gihugu cya Ethiopia, Burundi, Kenya, Uganda, Ghana no muri Mauritius ndetse ngo ibyo akora byaje kugera kure mubihugu byinshi byose muri Africa.

Muri uyu mwuga wo kumurika imideri n’ubwiza John Bunyeshuli avuga ko abimazemo imyaka 25 kugeza uyu munsi akaba akibikora.

Ngo ibyishimo akura muri uyu mwuga atari ukugura inzu cg imodoka nziza, ahubwo ngo ni igihe abo yatoje abona bavuyemo abagabo n’abagore bafite ubunararibonye bwo kurwego rwo hejuru mu gukora akazi gasobanutse kandi bakora ibikomeye mu ruhando mpuzamahanga kandi baratangiye ari abantu basanzwe aho bafata impano zo mu Rwanda bakazijyana guhangana ku rwego mpuzamahanga i Burayi ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi kandi ibi bikaba bibabeshejeho.

John Bunyeshuli aganira n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com yagiye asubiza ibibazo abajijwe atabiciye kuruhande, ashimangira ko afite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bimurimo“Freedom of speech”.

Bunyeshuli yagize ati:”Ibyishimo byange ntabwo ari ukugira imodoka cg se kugira inzu, nimba nshobora gusinzirira mucyumba ndabyishimira,nimbi nshobora kurira moto cg taxi ikangeza aho nshaka ntacyo bintwaye, ariko abakiri bato bagomba kugera kundoto zabo bakagera kucyo bashaka binyuze mu byo bakora, ibyo ni byo byishimo byanjye, imodoka yanjye ni igihe ukiri muto azamutse akabasha kwiha buri kimwe,bamwenyura, najya mu kindi gihugu ngasanga umuntu runaka yishimye akambwira ati ntewe ishema no kuba ndi gukora ibyo nigiye muri Kigali Internation Fashion week kandi birantunze,ibi kandi bikunze kumbaho kenshi,muri Rwandair, nkubu mperutse kujya muri Marriott Hotel ngeze kuri reception abantu baraza barambwira ngo John reba aho turi, warakoooze, waduhaye amahirwe none dore ubu tumeze neza, ibi ni byo byishimo byanjye,nywa soda yanjye ubundi nkavuga ngo waooo”!

Ese muri uyu mwuga haba hari inzitizi cg se ibihinyuza wahuriyemo nabyo? Nimba bihari se byaba ari ibihe?

John ati:”Hhhhh ni nko muri buri kintu cyose mu buzima ntihabura ibihinyuza,muri uyu mwuga duhura n’ibihinyuza byinshi cyane ko nk’ubucuruzi(Business)tuba dukeneye gukoresha amafaranga menshi cyane, nka Kigali Fashion Week iyo yabereye i Kigali dukoresha hafi Miliyoni 40 z’amafaranga y’ u Rwanda, ibi bikaba bikorwa i Kigali inshuro imwe mu mwaka aho ubu bizaba muri Kamena 2018 muri Kigali Serena Hotel ku itariki 21,22 na 23, bimwe mubihinyuza rero hari ukutabona amafaranga ahagije dukoresha ndetse no kutabona abantu b’ukuri dukorana nabo, dusabwa gukorana na benshi cyane ariko nanone tuba dufite umubare ntarengwa tuba dukeneye ndetse n’ibyo tugenderaho”.

Bunyeshuli avuga ko mu myaka igera ku icyenda amaze mu Rwanda akora uyu mwuga yari afite iyerekwa n’inzozi zagutse, gusa ntabwo yemeza ko yageze aho ashaka kugera uretse ko akataje aho atekanye kujya kumurikira imideri i Burayi”European tour”aho azazenguruka u Burayi,muri Nzeri bazakorera i Londre mu Bwongereza, mu Ukuboza bakorere i NewYork na Montreal,naho umwaka utaha wa 2019 batangirire I Tokyo mu gihugu cya Japan.

Kugeza ubu John Bunyeshuli akorana n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia,Burundi, Ghana,South Africa,England,USA,Canada,Sweetland, Germany, Holland na Belgique gusa ngo ibi ntiyabyigezaho wenyine kuko muri buri gihugu aba afite yo itsinda akorana na ryo, hamwe akabiyobora yagiyeyo, ahandi akabikurikirana yifashishije ikoranabuhanga akaba yatanze urugero rw’ibiri kubera i Londres kandi akabitegura anagatanga amabwiriza yibereye I Kigali mu Rwanda.

Yanavuze ko muri Nyakanga azerekeza muri Holland mu muhango wa “Rwanda Liberation day” kandi na byo ari kubitegura ari i Kigali anemeza ko ubuzima bworoshye kubera ko isi iri kuba umudugudu umwe kuberako ntakintu kikiruhanyije muri iyi minsi.

John Bunyeshuli asanga ejo hazaza ari heza kuko buri mwaka abona abanyamuryango bashya baza kwifatanya na we, ama sosiyete atandukanye, ndetse anashimira Leta y’u Rwanda yabagannye ikabanyuraho imenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda”Made in Rwanda”,Minicon,MINISPOC , PSFndetse na RDB irabagana ku kurushaho kumenyekanisha “Visit Rwanda” kubera ko we n’abo bakorana babasha kugera hirya no hino ku isi.

John Bunyeshuli aganira n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com

John Bunyeshuli arateganya gushinga ishuli ryigisha kumurika imideri n’ubwiza mu Rwanda akaba azakorana n’Abanyamerika ndetse n’Abongereza, ibi bikazatuma impano zihishe n’abana b’abanyarwanda zizamenyekana zikanatezwa imbere, iki gikorwa cyo gushinga iri shuli mu Rwanda kikazaba ariho hambere agikoze, aho muri Kamena 2019 azatangira gushyira ibintu kumurongo ubundi ishuli nyirizina rigatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, akaba atazigera agira amafaranga asaba kugirango umuntu aryigemo kuko rizaba rifite abaterankunga.

Bunyeshuli avuga ko mugihe cyose yamaze agenda mubihugu bitandukanye yakuyemo isomo, yigirayo byinshi  birimo kumenya kuvugira mu ruhame agashira amanga yo kuvuga ikimuri kumutima n’ibyo yiyumvamo akirinda kuba yagira umuntu akomeretsa, yigiramo ko atagomba kwita kubyo abantu bamuvugaho, nigiramo ko ngomba ngushima uwo ndi we nka John, ibi akaba yarabyize nyuma yo guhura n’abantu batandukanye bo mu bihugu bitandukanye kandi b’imico, uruhu,amadini bitandukanye ukiga uko bavugana n’abandi.

John Bunyeshuli kuva kera yifuje guhura na Nyakwigendera Nelson Mandera akiriho ariko ntibyaje kumukundira, akaba impamvu yaramubonaga nk’umuntu w’intwari agendeye kubyo yakoreraga Africa harimo no kuyivuganira akayibera ijwi ndetse no kuba akiva muri gereza atarihoreye kubamuhemukiye ahubwo akabereka umutima wa kimuntu w’urukundo akaba ari na we areberaho”Role Model” mubyo akora, akaba yaramwigiyeho uko bakunda by’ukuri.

Emmanuel SIBOMANA – Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




One thought on “John Bunyeshuli “Tiger” agiye gutangiza ishuri ryigisha kumurika imideri n’ubwiza mu Rwanda

  1. Lisa

    Wow, am proud of you John, ,you are amazing, kemeza uzamure Africa , God is with you kdi natwe tuzagushyigikira.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *