John Bunyeshuli ashingiye kumikorere idahwitse ashyira mu gatebo kamwe PGGSS na Miss Rwanda

John Bunyeshuri aganira na Celebzmagazine.com,ati”Abategura amarushwanwa ya PGGSS n’aya Miss Rwanda mbahaye amanota 0/10, nimba bashaka gutera imbere nibakore kinyamwuga bigire kuri KNC.”

Image result for John Bunyeshuri

John Bunyeshuri

Uvuga iki ku iterambere ry’abahanzi na muzika nyarwanda ndetse n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star amaze iminsi atangiye mu Rwanda?

John BUNYESHULI ati:”Guma Guma Super Star, icyo nayivugaho…,icyo nayivugaho…urabizi Guma Guma Super Star ntabwo ari ikintu nkurikira, ntabwo nkurikira Guma Guma Super Star kubw’impamvu zo kuba bakoresha abahanzi basanzwe bafite aho bageze(bazwi) kandi bubatse izina, njyewe nizerera mu kuzamura no guteza imbere impano,bagakwiye kujya bajya hirya no hino mu byaro(mu biturage) bagashakisha abakiri bato ,urubyiruko rufite impano bakaruhindura ibyamamare(Superstars), ureke biriya byo gufata ibyamamare ukongera ukabagira ibyamamare nanone ubwo rero kuri njye ibyo bakora ntashingiro bifite, iki ni cyo nabivugaho, ni igitekerezo cyanjye, ni uburenganzira bwanjye bwo kugaragaza ibindimo(Freedom of speech)’’.

Abategura irushanwa rya PGGSS,Ni iyihe nama wabaha?

 John BUNYESHULI ati:”Nababwira ngo muhagarike amarushanwa ya Guma Guma Super Star kubera ko ntashingiro afite, aba basore bigaragaza kurubyiniro ni abahanzi beza batangaje, baririmba neza ariko hakenewe gushora mubakiri bato bashakisha amahirwe hirya iyo mu byaro, bashaka kumenyekana mu mpano zabo, mubuhanga bwabo, ubwo rero abategura ibyo bitaramo bakabasanze bakabazamura, ntibagakwiye gufata amafaranga bakayashora mu bantu ntashatse kuvuga amazina, ni abahanzi bakomeye, bafite amafaranga yabo,bafite impano zabo, bashobora kwikorera buri kimwe none babongereye ayandi, ndabizi ko banki itaguha amafaranga iyo nawe utayafite, kandi iyo uri umukene ntawaguha inguzanyo,ariko nanone ibi ni ibintu bitandukanye, ha amahirwe abakiri bato bayakeneye bifitemo impano, aha niho nzubaha amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ariko ubu sinyubaha, ari nayo mpamvu nayiha amanota zero ku icumi (0/10pts), naho abahanzi bitabira amarushanwa ya Guma Guma Super Star iyo nza kuba bo , bagakwiriye kubihagarika ahubwo bagahindukira bakajya mubyaro kuzamura abakiri bato bifitemo impano barangiza bakabafasha kuba ibyamamare bagakandagira kurubyiniro, barangiza bakabona kuza kurubyiniro kwigaragaza, naho ubundi ntibakwiye kurukandagiraho.”

Image result for John Bunyeshuri

Bunyeshuri ubushize yitabira Miss Rwanda

Ese nk’umuntu wagenze amahanga ukabona byinshi, iyo witegereje usanga ari iyihe mpamvu muzika nyarwanda itagera kurwego mpuzamahanga?

Bunyeshuli ati:”Impamvu ibitera nkuko nabibonye, u Rwanda ni byiza ko rugira gakondo ndetse no kugendera kumuco warwo, ariko u Rwanda rukwiye kuba mpuzamahanga, bakwiye gutangira kuririmba indirimbo zizacuruzwa kurwego mpuzamahanga, n’uririmba mu Kinyarwanda urabona ni ku bw’isoko ryo mu Rwanda, nimba ushaka kuguma mu Rwanda ntacyo bitwaye,ariko isoko ryo mu Rwanda ni ritoya cyane kuri bo, bakwiye kuririmba mu ndimi mpuzamahanga nk’igiswayire ,icyongereza, igifaransa bikabakurizamo kujya hanze iy’ ufite icyo ujyanyeyo, ariko nawe nukomeza kuririmba mu rurimi rumwe rw’ikinyarwanda nawe uzahora ahongaho ubuziraherezo ntuzigere ugira aho ugera’’.

John Bunyeshuli, mubihe byatambutse twajyaga tukubona mu gikorwa cyo gutegura amarushanwa yo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda, waje kubivamo ute?

Bunyeshuli ati:’’Miss Rwanda…, ni gahunda nziza cyane ku bakiri bato,ndayikunda ariko ubu sinkiyikunda kumpamvu yo kuba…Miss Rwanda baragenda bagapfa kureba abakobwa iyooo…kandi bakajyiye hirya iyo mu byaro bagakura yo abakobwa beza ariko badafite gishyigikira bakabazamura, Miss Rwanda yakabaye ari umuntu uhagararira igihugu ariko ubu Miss Rwanda…., genda uvane umuntu mubyatsi yiberamo umuzamure umugire umuntu uri kurwego mpuzamahanga, abe umu dipolomate,Miss Rwanda ni umu dipolomate, ni Brand y’igihugu,ariko ubu Miss Rwanda ni ukwifotoza gusa,amafoto hirya no hino aruzuye,…Miss Rwanda arahabwa isukari, ibishyimbo, nko mubindi bihugu…, ntewe ishema ko Miss Africa yakomotse mu Rwanda, bintera ishema nanjye ngashaka kubibamo,igaragaza neza uko igikorwa cyo guhitamo Nyampinga gikorwa, uko diplomasi ikorwa ukoresheje abakobwa bakiri bato, bigateza imbere igihugu, ariko ubu Miss Rwanda ntakintu na kimwe iteza imbere, uretse guteza imbere inyungu zabo nazo nkeya cyane”.

John Bunyeshuli avuga ko yahagaritse gukorana n’abategura igikorwa cyo guhitamo Miss Rwanda mu mwaka wa 2015,gusa ngo abikurikiranira iyo nk’abandi bose, gusa ngo nagira amahirwe yo kuvugana n’ababitegura azabasaba guhindura ibigenderwaho mu gutora Miss Rwanda, kuko ngo ibiri gukoreshwa ubu bishaje kandi bitanagifite umumaro.

Bunyeshuli yakomeje agira ati:’’ Igikorwa cya Miss Rwanda cyabaye nk’inzovu yapfiriye mu mwobo munini w’umweru ikaba itabasha kwivanamo,ibyo rero ntacyo bivuze, guverinoma ntanyungu ikuramo,abato ntanyungu bakuramo, byahindutse iki?Zero ku ijana(0/100) ugereranyije n’uko byakagombye kumera”.

Nonese muby’ukuri nimba atari ibanga, ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye wikura mu itsinda ritegura igikorwa cya Miss Rwanda?

Bunyeshuli ati:”Ngikoramo hariya, narindi kumwe n’abantu bafungutse ubwonko nka Minisitiri Joe HABINEZA…,inshuti nziza…,yari umuntu usobanutse,n’abandi bantu nka Sabrina, abantu twakoranaga bari basobanukiwe, tukizera ko uko tubyitabira, n’umwanya ubitakaraho hazabaho itandukaniro, gusa ubu aho nabivuyemo, nkurikiranira hafi ibintu byose ndi kure ngasanga ntatandukaniro rinini twakoze ugereranyije n’ibyo twari twiteze, ubwo rero njyewe kugiti cyanjye sinshaka kuba mubintu bidakura ngo bitere imbere, sinigeze nkora mukintu gihora gitsindwa ahubwo mbivamo nkajya mubigenda neza byagira aho bingeza”.

 Nonese n’iyihe nama wabagira?

Bunyeshuli:’’Mbere na mbere bakwiye guhindura ibigenderwaho mu gutora Miss Rwanda kuko uko babikora ntabwo ari byo, bakwiye kurema uburyo bushya bwo gukora no kunoza neza uyu mushinga, mbere ya byose bakwiye gushaka abafatanyabikorwa bo kurwego mpuzamahanga babafasha gutuma bigenda neza,ubu tuvugana Kigali Fashion Week yari ikirango(Brand) gitoya, navuganye n’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco RALC(Rwanda Academy of Language and Culture)mu myaka ibiri ishize bavuga ko bari kubona Kigali Fashion Week iri kugenda yihuta, iri gukura, ubu tuvugana turavuga, dufite abadukurikira(Followers) basaga miliyoni esheshatu, muri abo bose badukurikira harimo abampamagara baturutse i NewYork, Washington DC,I Londres, bifuza kuba bamwe muri twe, bafite amakompanyi manini cyane, igihe Miss Rwanda izatangira kujya hirya no hino ikarenga imipaka, ikajya muruhando mpuzamahanga gushakira isoko ikirango(Brand) cya Miss Rwanda nibwo ibintu bizahinduka ariko ubu ntabwo bizigera bihinduka, izakomeza kuba inzovu yapfuye iri munzu y’umweru yasenyutse”.

Nonese ko uvuga ko abategura Miss Rwanda batajya mucyaro gushakishayo abakobwa, kandi tuzi ko bajyayo, ubwo ntubabeshyeye? 

Bunyeshyuli ati:’’Bagomba gukorera mucyo,bajyayo kubera ko hari abakobwa bateye hejuru ko baziko bashobora gutsinda, ibyo ntabwo ari byo,ntukwiriye kugira umuntu ubogamiraho,ugomba gukorera mucyo, nimbi wishingikirije cg se ubogamiye kuri ba runaka ntabwo uba ukoreye mu mucyo, ntabwo wagira imikorere mibi kukintu kiri gukura,kuko gihita gitsindwa ntikirenge umutaru.Ababitegura bagomba kuba ari abantu bafungutse ibitekerezo kandi bareba kure,ntabintu by’imikino,bakwiye guhindura uburyo n’imikorere,sinshobora kubahindura, abantu bazima bakunda ibyo bakora,bakabigirira umutwaro bakanabishyiraho umutima wabo wose,ariko bakwiriye guhindura,impinduka iragora cyane,impinduka ikwiriye kubaho muri Miss Rwanda kandi ikaza muri ubwo buryo”.

Nonese ni iki cyakorwa ngo wongere gukorana n’abategura igikorwa cya Miss Rwanda?

Bunyeshuli ati:”Njyewe nziranye n’abantu bakomeye ku rwego rw’isi by’umwihariko i Burayi no muri Leta zunze ubumwe za Amerika,ariko sinshaka kongera kuba umunyamuryango wa Miss Rwanda nimbi batemera ko nkora ibyo byatugeza ku rwego rwo hejuru gusa babyemeye nabafasha nkabashyigikira, uretse ko ntazi nimbi babyemera kuko singura ubucuti,sinsabiriza,ndi umugabo wibeshejeho kuko ndi Tiger”.

John Bunyeshuri n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com

Nkurikije ibiri mu kiganiro uduhaye, ushobora kuba ushaka gushyira PGGSS na Miss Rwanda mu gatebo kamwe?

Bunyeshuli ati:’’Neza cyane yego…, 100% yego…,ndabisobanura ,ntibafite ikibazo na kimwe bambaza, kuko PGGSS na Miss Rwanda bari mu gatebo kamwe,mu muryango umwe,umugabo n’umugore,PGGSS ni umugabo, Miss Rwanda ni umugore, bashobora kugirana ubusabane bwiza kuko bose bari hasi, gusa aba bombi nabagira inama nibura yo kwigira no kurebera kuri KNC wa Radio/TV1, kubera ko uriya mugabo ni umuntu ukomeye, akora ibintu byiza,njya nitegereza ibyo akora kuri TV1 nkavuga ngo uyu mugabo arimo gukora ibyo natekerejeho igihe kinini,ibi by’uko ajya mubyaro akajya kuzamura impano z’abakiri bato akabateza imbere, akababwira ati sinitaye ku miryango muturukamo, aho muturuka,sinitaye kumyaka mufiye, ndi hano kubashyigikira, ari nabyo byabuze mu myidagaduro yo mu Rwanda, uyu mugabo…hhhh, KNC…akora ibintu bidasanzwe ,nimba ukibikora, komeza ubikore, KNC nubona umwanya, nifuza guhura nawe nkagushyigikira, tugakorana maze ibikorwa byawe bikagera kurwego mpuzamahanga.KNC,reka dutume biba ibikorwa mpuzamahanga,nyamuneka reka bibe mpuzamahanga,dushyigikirane…, nzashyigikira KNC, umumbwirire ko nzamushyigikira 150%100, igihe twabonana njye nditeguye”.

John Bunyeshuli yasoje avuga ko yizerera mu rukundo kubera ko ngo Bibiliya iruvugaho ndetse na Qur’an iruvugaho ko ruhebuje kuruta ibintu byose, anasaba abantu by’umwihariko abakiri batoya bafite ibyo bashaka kugeraho, mbere na mbere bakwiye gukunda, ntarukundo ngo ntacyo wageraho.

 

Sibomana Emmanuel-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE  UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *