Jenoside yakorewe Abatutsi ihurira hehe n’ iyakorewe  Abanyabosiniyake ?

Amateka agaragaza ko jenoside yakorewe Abatutsi ifite itandukaniro n’ izi jenoside zabayeho urugero nka jenoside yakorewe Abayahudi(Shoah) nayo yari ifite ubukana ariko abo bicwaga ntibari mu gihugu cyabo bwite kuko bari baratatanye ku Bugabane w’ I Burayi.

Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda muri 1994 mu minsi 100 gusa,  ni uko biciwe mu gihugu cyabo ndetse bicwa n’ abantu bari basangiye byose harimo amaraso, ururimi, umuco , imyemerere, iyobokamana n’ ibindi.

Jenoside yakorewe Abanyabosiniyake yabereye mu mujyi muto wa Srebrenica uherereye mu gishanga ariko abishwe bari bahuje ubwoko n’ abicanyi ariko icyo bari batandukaniyeho cyane ni idini bamwe ba Abayisalamu abandi ari abakrisitu(orthodoxes)

Hashize imyaka 25, kuva tariki ya 11 Nyakanga 1995, abantu ibihumbi 800 b’ Abayisilamu bakomoka mu gihugu cya Bosnia biganjemo abagabo n’ abagore bakorerwa jenoside n’ ingabo za Leta ya Bosnia-Serbia mu gihe bari bizeye ko bashobora gutabarwa na Loni.

Ubu bwicanyi ndengakamera bwabaye umwaka umwe gusa nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi aho abasaga na miliyoni mu Rwanda bishwe bazira uko baremwe.

Icyo gihe mu mpera ya 1995, nibwo Umuryango Mpuzamahanga ndetse na Loni batangaje ko  bagomba kurushaho gushyiraho ingamba zikomeye zo kuba bakumira jenoside bagendeye ku byabaye ku Bayahudi, Abanyarimeniya, Abatutsi ndetse n’ iyakorewe abanya- Srebrenica.

Ababuze ababo aho Srebrenica bahora bafata umwanya wo kubibuka banasabira

Ku ruhande rw’ u Rwanda, abajenosideri ntibatoranyaga bicaga bose abakecuru, abakobwa, impinja ndetse n’umwana wari mu nda yarishwe kuko na nyina atigeze ababarirwa.

Ku rundi ruhande, Jenoside yakorewe Abayisilamu bo muri Bosnia yakorewe ahanini abagabo n’ abasore nk’ uko abagore n’ abakecuru bakiriho babyemeza mu buhamya bwabo batanze ubwo bari kwibuka ku nshuro ya 25.

Gusa aho izi jenoside zombi zihurira ni uko nubwo abacitse ku icumu barangwa n’ agahinda gakomeye batewe no kubura ababo bakibekeneye bosa bakomeje guharanira kwigira ariko banasaba ko ubutabera buhana ababiciye.

Kimwe n’ amateka ya jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 aho abajenosideri bakomeje bakomeje kwihisha hirya no hino ndetse n’ abandi baracyapfobya ubwo bwicanyi ndengakamera.

Kugeza magingo aya, mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha  rwa  ex-Yougoslavie, Abayisilamu bakomoka mu gihugu cya Bosnia bishwe bahora batakamba berekana uburyo ababiciye bagirwa abere.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *